Umutoza mushya wungirije wa Rayon Sports, Ferreira Faria yamaze kugera mu Rwanda aho aje gusimbura mugenzi we w’umunya-Portugal, Pedro Miguel watandukanye n’iyi kipe.
Tariki ya 2 Gashyantare 2022 nibwo Pedro Miguel yerekanywe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports, akaba yari kumwe n’umutoza mukuru na we ukomoka muri Portugal, Jorge Paixão.
Nyuma yo kugera mu Rwanda yaje kugira ikibazo cya nyina wari urwaye wakomeje kuremba biba ngombwa ko tariki ya 17 Gashyantare 2022 asubira iwabo muri Portugal kwita kuri nyina urwaye kanseri.
Kuko atazi igihe nyina azakirira, umutoza mukuru wa Rayon Sports, Jorge Paixão yahise ashaka umusimbura wa Pedro Miguel aho yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Gashyantare 2022.
Ferreira Faria Paulo Daniel ukomoka muri Portugal yageze mu Rwanda saa Munani z’ijoro aho yakiriwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Uyu mutoza byitezwe ko ari burebe umukino Rayon Sports yasuyemo Bugesera FC mu Bugesera, yatoje amakipe arimo Sporting Lisbon U12, Länk Football Academy, Futebol Clube de Vizela U19, Sporting Clube de Braga U17.

Ibitekerezo