Ubu umupira w’uko shampiyona ishobora gusubukurwa uri mu maboko ya Minisiteri ya Siporo, ni nyuma y’uko amakipe ateye utwatsi amabwiriza avuguruye bari bamurikiwe na FERWAFA.
Ku wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022 habaye inama yahuje FERWAFA n’abanyamuryango bayo hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Amakipe yahawe imirongo migari agomba gukurikiza kugira ngo yemererwe gukomeza gukina shampiyona, harimo gupimisha abakinnyi buri nyuma y’amasaha 48, gushyira abakinnyi bose mu mwiherero bakaba hamwe bakajyayo ariko bamaze gukorerwa ikizamini cya PCR.
Ibi bitishimiwe n’amakipe menshi, FERWAFA yayamenyesheje ko ejo hashize (ku wa Gatatu) saa 12h agomba kuba yamaze gutanga icyemezo yafashe niba azakina shampiyona cyangwa atazayikina.
Amwe mu makipe akaba yari yamaze kwandika avuga ko adashobora gutunga abakinnyi bari mu mwiherero batiteguye mbere, nka Rayon Sports niyo yabimburiye izindi, Gasogi United, Kiyovu Sports, Espoir FC, Etincelles, Musanze FC n’andi menshi bagaragaje ko badafite ubwo bushobozi.
Ibi byatumye FERWAFA itumizaho indi nama yaraye ibaye mu ijoro ryakeye yitabirwa n’abanyamuryango bake barimo Kiyovu Sports, Gasogi United, Bugesera FC na Gorilla FC zo mu cyiciro cya mbere, hari kandi Youvia WFC yo mu cyiciro cya kabiri mu bagore, Nyanza FC na Nyagatare zo mu cyiciro cya kabiri.
Aya makipe akaba yongeye gushimangira ko gukina amakipe aba mu mwiherero batabishobora ndetse no gupimwa ikizamini cya PCR bigomba kuvaho.
Bavuze ko mu gihe ikipe ifite abakinnyi 14 barimo n’umunyezamu batanduye ikipe igomba gukina, ifite abakinnyi bari munsi yabo umukino ugasubikwa.
Ibi bitekerezo byose FERWAFA ikaba yabyanditse nk’ibifuzo by’abanyamuryango ikaba igomba kubishyikiriza Minisiteri ya Siporo ikaba ari yo ibifataho umwanzuro.
Ibi bibaye nyuma y’uko tariki ya 30 Ukuboza 2021 Minisiteri ya Siporo isohoye amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yari yahagaritse ibikorwa by’imikino mu gihe cy’iminsi 30.
Nyuma Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yatangaje ko impamvu yahagaritswe ari uko basanze harabayeho kudohoka mu cyiciro cya kabiri mu bagabo ndetse n’umupira w’abagore, ariko avuga ko baganiriye n’abayobozi b’umupira, nibubahiriza ibyo bavuganye shampiyona izagaruka vuba.

Ibitekerezo
nuwahereza johnson
Ku wa 6-01-2022Uyu mugore ntacyo amaze asubiza inyuma sport. Si umusiporutifu.