Umunyamakuru w’imikino wa B&B FM yashyize hanze gahunda y’ubukwe bwe
Umunyamakuru wa B&B FM mu gisata cy’imikino no mu kiganiro B-Wire, Uwimana Clarisse yamaze gushyira hanze gahunda y’ubukwe bwe na Kwizera Festus Bertrand.
Nyuma y’imyaka 2 bakundana, mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Festus yasabye Clarisse ko yazamubera umugore undi na we arabyemera.
Bahise bafata gahunda y’ubukwe aho banasohoye integuza bavuga ko buzaba tariki ya 3 Nzeri 2022.
Kuri ubu bakaba banamaze gusohora ubutumire (invitation) igaragaza gahunda yose n’aho buzabera.
Biteganyijwe ko buzaba tariki ya 3 Nzeri 2022, saa 9h00’ hari umuhango wo gusaba no gukwa aho bizabera kuri Garden Heaven ku i Rebero, saa 14h bazasezerana muri Kiliziya Gatulika, umuhango uzabera muri Saint Famille ni mu gihe abatumiwe bazakirirwa Garden Heaven.
Uwimana Clarisse, ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM, Flash FM, Vision FM ndetse na B&B FM akorera uyu munsi.

Ibitekerezo