Imyidagaduro

BK Arena yasabye imbabazi abakunzi b’umuhanzikazi Boukuru

BK Arena yasabye imbabazi abakunzi b’umuhanzikazi Boukuru

Ubuyobozi bwa BK Arena bwasabye imbabazi abakunzi b’umuhanzikazi Uwase Bukuru Christine [Boukuru] nyuma y’uko ataririmbye mu gitaramo cya UB40 Featuring Ali Campbell, nyamara yari yateganyijwe nk’umuhanzi wagombaga kubanza ku rubyiniro mbere y’uko abatumirwa bakuru bataramira abafana.

Mu itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’igitaramo, BK Arena yavuze ko Boukuru atabashije kuririmba kubera impamvu zitunguranye zitaturutse kuri we.

Iri tangazo rigira riti "Twicuza cyane kuba Boukuru nk’umuhanzi wagombaga kubanza ku rubyiniro mbere ya UB40 Featuring Ali Campbell ataririmbye nk’uko byari biteganyijwe kubera impamvu zitari zitezwe."

BK Arena yakomeje ishimira Boukuru ku bw’umwuga, ubwitange n’ubufatanye yagaragaje mu myiteguro y’iki gitaramo, inagaragaza icyizere cyo kuzongera gukorana na we mu bihe biri imbere.

Mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2026 ni bwo itsinda rya UB40 Featuring Ali Campbell bataramiye muri BK Arena mu gitaramo cyari cyitezwe na benshi, cyane cyane abakunzi b’injyana ya Reggae.

Nubwo abenshi bari bategereje kubona Boukuru abanza ku rubyiniro, byarangiye gahunda ihindutse, abafana bahita bakirwa n’abashyushyarugamba ndetse n’aba-DJ batandukanye barimo Nicolas Peks na DJ Infinity.

Ubwo UB40 Featuring Ali Campbell bageraga ku rubyiniro, iri tsinda ryaririmbye indirimbo zakunzwe cyane zirimo "If It Happens Again", "One in Ten", "Cherry Oh Baby", "Red Red Wine", "Kingston Town" ndetse na "(I Can’t Help) Falling In Love With You", abafana benshi bakaririmbana na ryo ijambo ku rindi.

Bitunguranye Boukuru ntuyaririmbye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top