Rayvanny yashyizwe mu bazaririmba mu gitaramo giharurira Igikombe cy’Isi
Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Rayvanny, yongeye kwandika amateka mu muziki wa Afurika nyuma yo gutangazwa mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo gikomeye cyitiriwe icyo gutangiza ibara ry’iminsi isigaye ngo Igikombe cy’Isi cya 2026 gitangire [FIFA World Cup 2026 Countdown Concert].
Aya makuru yamenyekanye ku wa 9 Kamena 2026, aho Rayvanny yayasangije abakunzi be abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Yagaragaje ibyishimo byinshi, avuga ko ari imwe mu nzozi zikomeye yari afite mu rugendo rwe rwa muzika.
Yagize ati “Inzozi zikomeye zirashoboka. Toronto, tuzabonana ku wa 10 Kamena 2026.”
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo “Kwetu” azataramira mu mujyi wa Toronto muri Canada, mu gitaramo kizabera ahazwi nka Fort York & The Bentway. Iki gitaramo kiri mu bikorwa mpuzamahanga bitegura kwakira Igikombe cy’Isi cya 2026.
Rayvanny azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika barimo Burna Boy, Tyla na Rema.
Iki gitaramo cyateguwe mu buryo budasanzwe, kuko kizahuriza hamwe imijyi itatu yakira imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ari yo Toronto muri Canada, Mexico City muri Mexique na Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihe cy’iminota 90, abazacyitabira bazanyurwa n’ibitaramo by’umuziki, ibikorwa by’umuco ndetse n’imyidagaduro ishingiye ku mupira w’amaguru, byose bikazatambuka icyarimwe muri iyo mijyi.
Muri Toronto, Rayvanny azaririmbana n’abahanzi batandukanye barimo Bryan Adams, Nora Fatehi, Sanjoy, Vegedream, Wyclef Jean ndetse n’itsinda rya The Beaches.
Hari kandi n’ibitaramo bizahuzwa n’ibibera mu yindi mijyi, aho i Los Angeles hazagaragara itsinda rya Major Lazer rifatanyije na Davido n’abandi bahanzi b’ingeri zitandukanye.

Ibitekerezo