Umuhanzikazi akaba n’umushoramari wo muri Kenya, Tanasha Donna, yongeye kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza igitekerezo cye ku bagore bageze ku ntsinzi banyuze mu nzira zitandukanye.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2026, Tanasha yavuze ko hari abagore bagerwaho n’iterambere kubera inkunga bahabwa n’abandi, mu gihe hari n’abihangira imirimo bakiyubaka buhoro buhoro kugeza bageze ku ntsinzi.
Yagize ati “Hari abagore baterwa inkunga n’abandi, hakaba n’abiyubaka ubwabo. Kenshi usanga abaterwa inkunga ari bo bavuga cyane ku bihangiye imirimo.”
Aya magambo yahise akurura ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bayafata nk’ubutumwa bwo gushishikariza abantu kwigira no gukora cyane, mu gihe abandi bibajije abo yaba yarashakaga gutunga agatoki.
Tanasha Donna ni umwe mu byamamare bikomeye muri Kenya. Yamenyekanye mbere nk’umunyamakuru wa radiyo ya NRG Radio i Nairobi, mbere yo kwinjira mu muziki no kwagura ibikorwa bye by’ubucuruzi.
Mu rugendo rwe rw’umuziki, yashyize hanze indirimbo zitandukanye zamufashije kwamamara muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse anakora ibikorwa byo kwamamaza ibicuruzwa by’ibigo binyuranye.
Uyu muhanzikazi yanamenyekanye cyane kubera umubano yagiranye n’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz. Aba bombi batangiye gukundana mu 2018, baza gutandukana mu 2020 nyuma yo kubyarana umuhungu witwa Naseeb Junior.
Nubwo umubano wabo warangiye, Tanasha yakomeje kuguma mu bitangazamakuru byo mu karere bitewe n’ibikorwa bye by’umuziki, ubucuruzi ndetse n’ibitekerezo agenda atangaza ku mbuga nkoranyambaga.

Ibitekerezo