Umunsi nerekanye umukunzi wanjye, abatabona bazabona n’abatumva bazumva – Yolo The Queen
Yolo The Queen ni umwe mu bakobwa bagezweho mu Rwanda bitewe n’imiterere y’umubiri we ikurura abagabo batari bake, yavuze ko umunsi azagaragaza umukunzi we abatabona bazareba n’abatumva bakumva.
Uvuze amazina y’abakobwa b’abanyarwanda barimo gutigisa imbuga nkoranyambaga ndetse bakabengukwa n’ab’ibwotamasimbi, ntuzanemo Yolo The Queen benshi bakubwira ko wibeshye.
Ni umukobwa watangiye kuvugwa cyane muri 2020, ni nyuma y’uko yari amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto hejuru nta kintu yambaye uretse udupfukamunwa yari yapfukishije amabere.
Kuva icyo gihe yatangiye kuvugisha benshi barimo n’ibyamamare nka Drake, umuhanzi wo muri Amerika aho byagiye bigaragara ko hari ubutumwa yagiye yandikirana n’uyu mukobwa, byose bigaterwa n’imiterere ye benshi bavuga ko ateye nk’igisabo.
Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu, yahaye umwanya abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ngo bamubaze ibibazo bashaka na we abasubize.
Umwe yamubajije niba yaba yubatse cyangwa hari uwo barimo guteretana, yavuze ko atubatse ndetse ko nta muntu barimo guteretana.
Undi yaraje amubaza niba bishoboka ko yamwereka umukunzi we, avuga ko atari aka kanya ariko avuga ko umunsi yamwerekanye abafite ubumuga bwo kutumva bazumva ndetse n’abafite ubumuga bwo kutabona bazabona.
Ati “Bitari uyu munsi, ariko umunsi nzamwerekana, abatabona bazabona, abafite ubumuga bwo kutumva bazumva, ibihuha n’abafite ubumuga bwo kutagenda baziruka bajya kubaza abaturanyi niba ari ukuri. Uwo munsi uzaba ari agatangaza.”
Muri iki kiganiro yavuze ko yakwishimira gufasha abantu bababaye kuko na we Imana yamufashije ubu akaba hari icyo amaze kwigezaho.
Ubwo aheruka gukora ikiganiro nk’iki, yavuze ko umuntu umushimisha mu buzima bwe ari nyina, ni mu gihe igice cy’umubiri we akunda ari amaguru ye.

Ibitekerezo
Ndatimana jean felix
Ku wa 14-01-2022Uyu mukobwa nimwiza pe hahirwa uzamwegukana
Ndatimana jean felix
Ku wa 14-01-2022Uyu mukobwa nimwiza pe hahirwa uzamwegukana