Imyidagaduro

Umulisa witabiriye Miss Rwanda yasabwe aranakobwa mu birori bibereye ijisho(AMAFOTO)

Umulisa witabiriye Miss Rwanda yasabwe aranakobwa mu birori bibereye ijisho(AMAFOTO)

Umulisa Rose Marry witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yasabwe anakwa n’umugabo we Mugabo Fabrice bari bamaze igihe bakundana.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021 nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa aho Mugabo Fabrice yasabye anakwa Umulisa Rose Mary, ababyeyi be nabo babiha umugisha, ni mu muhango wabereye Kimironko.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hateganyijwe indi mihango isigaye, gusezerana imbere y’imana no gushyingirwa, ni mu gihe gusezerana imbere byabaye mu cyumweu gishize.

Umulisa Rose Mary ubu arimo kwiga ibijyanye nn’icungamutungo muri Kigali University, akaba ari umwe mu bakobwa 54 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda aho yari yatoranyijwe mu bakobwa 20 bari bahagarariye Umujyi wa Kigali, ariko ntiyagize amahirwe yo kwinjira muri 20 bagiye mu mwiherero kuko yaviriyemo mu ijonjora.

Abakobwa bambariye Umulisa Rose Mary
Umutesi Denise(iburyo) na we yari muri Miss Rwanda 2020, ari mu bakobwa bambariye Umulisa Rose Mary
Byari ibyishimo bikomeye kuri Fabrice na Rose Mary
Abasore b'ibikwerere nibo bari bambariye Mugabo Fabrice
Ntabwo ijisho rya Mugabo Fabrice ryavaga kuri Rose Mary
Rose Mary ababyeyi bamaze kumutanga kwa Fabrice, bemeye inkwano
Akanyamuneza kari kose
Umulisa Rose Mary yitegereza impeta yambitswe n'umugabo we

AMAFOTO: Matty Photography

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top