Bruce Melodie na The Ben bapfundikiye ‘Summer Country Tour 2026’ banyeganyeza Rubavu
Igitaramo cya nyuma cya Summer Country Tour 2026 cyabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, cyasize amateka mashya mu muziki nyarwanda nyuma y’uko ibihumbi by’abafana bishimiye ibitaramo by’abahanzi bakomeye bayobowe na Bruce Melodie, The Ben, Bwiza na Kitoko.
Mbere y’uko igitaramo gitangira ku mugaragaro ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatandatu, DJ Ry na MC Bertrand basusurukije abafana bari bamaze kuzura muri stade, mu gihe Ka Nyota na T Blaise Broskii ari bo babanje ku rubyiniro baririmba indirimbo zirimo Cebo, Ulala na You.
Bwiza ni we wabaye umuhanzi wa mbere mu bakomeye kuririmba. Mu minota 40 yamaze ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo zirimo Ogera, Exchange, Ready na Ahazaza.
Yanatunguranye akoresha urubyiniro rugendanwa rwamwegereje abafana bari mu mpande zitandukanye za stade, ibintu bitari bisanzwe biboneka mu bitaramo by’abahanzi bo mu Rwanda.
Ubwo yagera ku ndirimbo Exchange, Bwiza yongeye guhamagara umusore mu bafana ngo babyinane, amusoma ku itama nyuma y’uko imbaga ibimusabye.
Kitoko wakiriwe n’amashyi menshi nyuma y’imyaka 15 adataramira i Rubavu, yaririmbye indirimbo zirimo Rurabo, Akabuto, Agakecuru, Sibyo na Thank You Kagame, ashimangira ko yari akumbuwe n’abakunzi be.
The Ben yaririmbye mu gihe cy’isaha yose indirimbo zakunzwe zirimo Si Beza, I’m in Love, Habibi, Thank You n’Imfubyi z’u Rwanda. Yatunguranye azamukana murumuna we Green P na P Fla, bafatanya kuririmba Kwicuma ya Tuff Gangs, indirimbo yakunzwe cyane mu myaka isaga 17 ishize.
Bruce Melodie nk’ibisanzwe ni we wasoje igitaramo, yinjiye ku rubyiniro mu buryo bwatangaje benshi, ahita akomeza kunyeganyeza Stade Umuganda mu gihe cy’isaha irenga, aririmba indirimbo 14 zirimo Ikinyafu, Henzapu, Ndakwanga, Kungola na Fou de toi, agaragaza impamvu ari umwe mu bahanzi bafite abafana benshi mu gihugu.
Summer Country Tour 2026 yazengurutse uturere twa Musanze, Nyagatare, Bugesera na Rubavu.

Ibitekerezo