Siporo

Umulisa witabiriye Miss Rwanda yambitswe impeta n’umusore bamaze imyaka 11 baziranye(AMAFOTO)

Umulisa witabiriye Miss Rwanda yambitswe impeta n’umusore bamaze imyaka 11 baziranye(AMAFOTO)

Umulisa Mary Rose witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 yambitswe impeta y’urukundo na Mugabo Fabrice bamaze imyaka 11 baziranye.

Uyu mukobwa ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ahagarariye Umujyi wa Kigali ariko ntiyarenga ijonjora.

Mu mafoto aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, agaragaza Fabrice arimo amwambika impeta undi na we akemera.

Umulisa yagize ati"Naguhisemo ngo umbere umugabo, nzagufata ngukomeze guhera kuri uyu wa 25 Nzeri 2020. Byaba mu byiza, mu bibi, mu bukire, mu bukene, urwaye cyangwa uri muzima, ngusezeranyije urukundo no kukwitaho kugeza ku rupfu nkuko itegeko ry’Imana ribivuga. Imbere y’Imana ngize iri sezerano.”

Mugabo Fabrice yashyize amafoto kuri Instagram yaherekejwe n’amagambo agira ati"yavuze ngo yego"

Uretse kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2020, Umulisa Rose Mary yanitabiriye irushanwa rya Miss Career Africa 2019.

Umulisa yavuze ngo yego
Byari ibyishimo
Fabrice na Umulisa biyemeje gushyira urukundo rwabo ku yindi ntera
Bamaze imyaka 11 baziranye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ndi uwumuremyipolo
    Ku wa 29-09-2020

    Andika Igitekerezo Hano igikekerezocyangerero nukoribwizapembifurije umunezeronokuzakundana itekarwosepe

  • Ndi uwumuremyipolo
    Ku wa 29-09-2020

    Andika Igitekerezo Hano igikekerezocyangerero nukoribwizapembifurije umunezeronokuzakundana itekarwosepe

IZASOMWE CYANE

To Top