Siporo

Umukino wamubabaje ni wo wamushimishije! Ntiyigeze akunda ishuri, gutera amabuye hejuru y’inzu… Byinshi kuri Muhadjiri wabenze irerero rya FERWAFA

Umukino wamubabaje ni wo wamushimishije! Ntiyigeze akunda ishuri, gutera amabuye hejuru y’inzu… Byinshi kuri Muhadjiri wabenze irerero rya FERWAFA

Hakizimana Muhadjiri ukinira ikipe ya Police FC, yishimira ko umupira w’amaguru yatangiye gukina kubera bakuru be bigatuma yanga ishuri, ubu hari aho umugejeje kuko ari wo umutunze kandi abayeho neza.

Ni mu kiganiro uyu mukinnyi ufite umwana umwe w’umukobwa utaruzuza umwaka yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW cyibanze ku buzima bwe yaba ubwa ruhago ndetse no hanze yayo.

Hakizimana Muhadjiri yavutse tariki 13 Kanama 1994 avukira Ntara y’Iburangerazuba mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi hazwi nka Brazil y’u Rwanda bitewe n’impano za ruhago zikunze kuhaturuka.

Uyu musore wigaruriye imitima ya benshi kubera ubuhanga bwe mu kibuga, ni umuhererezi mu muryango w’abana 12, 10 nibo bakiriho barimo n’abavandimwe be babiri bazwi muri ruhago y’u Rwanda ari bo; Haruna Niyonzima ubu ukinira AS Kigali na Sibo Abdul (yahagaritse gukina). Mu babyeyi basigaranye mama wabo se yitabye Imana.

Avuga ko yakuriye mu buzima butari bubi kuko nyina umubyara yageragezaga gukora ibishoboka byose kugira ngo abone ibibatunga n’abavandimwe be.

Mu rugendo rwe rwa ruhago, avuga ko atigeze agira amahirwe yo gukina mu marerero cyane, gusa yanyuze mu ntoki z’umutoza w’abana w’i Rubavu uzwi cyane ari we Vigule.

Ati “mu rugendo rwanjye ntabwo nanyuze mu batoza b’abana cyane, nanyuzeho kwa Vugule gato, urebye navuga ko urugendo rwanjye rwahereye mu bato (junior) ba Marines.”

Hakizimana Muhadjiri yaje gutandukana na Marines yerekeza muri Etincelles mu mwaka 2010 ayimaramo imyaka 2, 2012 kugeza 2015 yahise yerekeza muri Kiyovu Sports, 2015-16 yakiniye Mukura VS, 2016 yaguzwe na AS Kigali ariko ntiyayikinira umukino n’umwe kuko yahise ajya muri APR FC yakiniye kugeza 2019 ubwo yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri Emirates Club, batandukanye 2020 ahita agaruka mu Rwanda muri AS Kigali yakiniye kugeza 2021, ubu ari muri Police FC.

Muhadjiri kandi ni umwe mu bakinnyi bari batoranyijwe kujya mu irerero rya FERWAFA ari n’aho havuye abakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi cya 2011 cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique, ariko yaje kwanga kurijyamo kuko nyuma yo kubatoranya batinze kubahuza ahita yumva nta gahunda bafite, banamuhamagaye arabyanga yikomereza inzira ze.

Ati “nari ndimo ariko nsa nk’umuntu wabipinze kuko byaratinze cyane, baradutoranyije i Gisenyi bisa n’ibitinze, birangira mbaye nk’umuntu ubivuyemo ariko nza kwisanga babahamagaye ariko urumva ntabwo nari mpari, icyo gihe bavugishaga abantu bakabaha gahunda ariko njye simbyiteho kuko ni ibintu byatinze cyane. Ntabwo nabihaye agaciro kuko ndibuka nari mu bana 7 i Gisenyi bari bafashe”

Kuba yaravukiye mu muryango w’abanyamupira, abona bakuru be gukina bibatunze nicyo cyatumye na we afata umwazuro wo kuwushyiramo imbaraga ngo nawe arebe ko byazamuhira kandi arashima Imana ko byagenze neza.

Ati “nibo batumye nkina umupira w’amaguru kuko bari abakinnyi bakomeye, bitunze batunze n’imiryango yabo no mu rugo ubona nta kibazo dufite, bankundishije umupira w’amaguru, mbona wamuguriye inzu, yitwara mu modoka nanjye nagombaga gukoresha imbaraga kugira ngo ndebe ko nabigeraho, ndashimira Imana uko bimeze ubu ntabwo ari bibi.”

Kuva yabaho ngo nta wundi mukino yigeze ageragaza gukina uretse umupira w’amaguru, ahanini byaterwaga n’uko bakuru be ari wo bakinaga.

Mu myaka 3 yamaze muri APR FC, avuga ko bitari bibi kuko batsindaga ndetse ko imyaka yose yayimazemo nta bihe bibi yigeze ayigiriramo.

Ati “ntabwo byari bibi, byari byiza kuko wasangaga umusaruro ari mwiza, ni ikipe nagiriyemo ibihe byiza, imyaka yose nakinnyemo nayigiriyemo ibihe byiza. Nta bihe byangoye muri APR FC.”

Kudakinishwa ku mwanya we ubwo yari yerekeje muri Emirates Club kandi agasabwa umusaruro urenze ni kimwe mu byatumye atandukana n’iyi kipe agaruka mu Rwanda.

Ati “urebye gukina hanze ntabwo byoroshye, nakinaga ahantu abanyamahanga bari 2, atari ibyo mu Rwanda bavuga ngo abanyamahanga bashobora kuba ari na 5 ku ntebe ariko hagakina 2, hariya bari 2 bagomba gukina, ntabwo byari byoroshye, bari abantu bakujyanye ugomba gutsinda ibitego kandi nakinaga ku ruhande, ntabwo byari byoroshye.”

Yagarutse mu Rwanda ntiyasubira muri APR FC yari yamugurushije, yavuze ko nta byinshi yabivugaho ariko ngo ntabwo yigeze imuvugisha.

Ahamya ko umwaka umwe yasinye muri Police FC ari umwaka mwiza, yagiriyemo ibihe byiza, ariko kuba yakomezanya nayo bizamenyekana nyuma ya shampiyona.

Kuba atarakinira Rayon Sports ngo ni uko batarahuza ariko ngo ni ikipe nziza, umunsi ibiganiro byagenze neza azayikinira.

Inzozi ze avuga ko ari ugusubira gukina hanze y’u Rwanda kuko ari cyo buri mukinnyi wese aba yifuza, ngo hari n’amakipe amwifuza ariko byose bizamenyekana nyuma ya shampiyona.

Agaruka ku nama yagiriwe mu mupira w’amaguru imufasha, avuga ko yabwiwe ko ikintu cya mbere ari ukugira ikinyabupfura.

Ati “urumva uba ufite abantu benshi bakugira inama, barimo bakuru banjye ariko inama nagiriwe nakunze ni uko nabwiwe ko ikinyabupfura ari ingenzi, ikintu cyose ukoze ufite ikinyabupfura byanze bikunze ukigeraho.”

Agaruka ku mukinnyi w’umunyarwanda yakuze akunda, yagize ati “Birumvikana ni mukuru wanjye Haruna.”

Avuga ko mukuru we Haruna Niyonzima ari umuntu wicisha bugufi kandi ukunda akazi ke, ndetse akaba anemera ko buri muntu wese agomba kugira icyo ageraho yakiruhiye ari nayo mpamvu nta kipe yigeze amufasha kujyamo.

Ati “Haruna ni umuntu ukunda akazi ke kandi woroshya ubuzima. Kugira mukuru wanjye nkawe byagiye bimfasha, nakinnye umupira ambwira ngo ntabwo nagufasha kujya mu ikipe runaka, ugomba gukoresha ingufu kuko ubushobozi urabufite.”

Umwe muri ba myugariro bamugoye, avuga ko ari rusheshangoga Michel.

Umukino wamubabaje ni na wo wamushimishije, ni umukino wabaye tariki ya 25 Gashyantare 2018 ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports 1-0, ni na we watsinze iki gitego, ni umukino kandi yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 41, ni nyuma y’uko umusifuzi Hakizimana Louis yavuze ko yigushije mu rubuga rw’amahina ashaka penaliti, yamuhaye umuhondo wa kabiri ni nyuma y’uko yari yamuhaye undi ubwo yishimiraga igitego akuramo umupira.

Ati “umukino wambabaje ni umukino bampaye ikarita itukura ndi muri APR FC dukina na Rayon Sports, ni wo mukino nibuka wambabaje, akaba ari na wo mukino wanshimishije kuko warangiye tuwutsinze.”

Ku giti cye abona abakinnyi batatu b’ibihe byose kuri we b’ikipe y’igihugu Amavubi ari; Karekezi Olivier, Jimmy Gatate na mukuru we Haruna Niyonzima.

Ni umusore wakuze adakunda ishuri cyane ndetse ahamya ko ari kimwe mu bintu yakubitewe n’iwabo kuko bamubwiraga kujya kwiga agakwepa.

Ati “ikintu nakubitiwe ni ishuri. Njye ntabwo nakundaga ishuri, nakuze nkunda ruhago ugasanga nagiye mu myitozo abandi bagiye ku ishuri.”

Amashuri ye yayagarukirije mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye aho yigaga Indimi n’Ubuvuganzo, nyuma afata umwanzuro wo kuyahagarika yiyegurira ruhago.

Ikintu yakoze akiri umwana n’uyu munsi yibuka agaseka, ni ukuntu yajyaga atera amabuye hejuru y’inzu iwabo bamwimye ibiryo.

Ati “udukoryo ni twinshi, ibintu umuntu yagiye akora ari umwana uyu munsi wicara ukabyibazaho, wasangaga mu rugo bambwiye ngo uyu munsi saa sita ntakurya kuko ntiwagiye ku ishuri, ukarakara ugafata amabuye ugakubita hejuru y’inzu, uyu munsi nk’iyo umaze gukura mukecuru abikuganirizaho ni ibintu biba bisekeje cyane.”

Iyo atari mu bikorwa bya ruhago ikindi kimutwarira umwanya ni ukuruhuka ari kumwe n’umuryango we ndetse ngo rimwe na rimwe ajya afata umwanya agasohoka.

Amafunguro ye iyo ateguye neza aba ari umuceli, ifiriti, ibishimbo n’inyama, ibyo kunywa byo ngo byose ntacyo asubiza inyuma.

Yishimira ko hari aho yavuye n’aho ageze abikesha umupira w’amaguru. Mu bahanzi nyarwanda akunda Bruce Melodie.

Ibintu byamubabaje ni byinshi cyane harimo no kuba abantu birirwa bamuvuga ngo ntashobotse kandi byibuze nta muntu arakubita ngo babone aho bahera.

Mu ikipe yabo yabo ya Police FC avuga ko umuntu ubasetsa cyane ari umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ni mu gihe ukunda imyitozo ari Nsabimana Eric Zidane.

Avuga ku ikipe y’igihugu, yavuze ko abanyarwanda igihe kigeze ngo babone ibyishimo, yizera ko mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 bazitwara neza itike ikaba yaboneka.

Muri APR FC ngo yagiriyemo ibihe byiza
Ngo igihe kirageze abanyarwanda babone ibyishimo
Ubu ni umukinnyi wa Police FC
Mukuru we Haruna Niyonzima ni we yakuze akunda
Jimmy Gatete (ibumoso), Haruna Niyonzima (hagati) na Karekezi Olivier (iburyo) ni bo bakinnyi b'ibihe byose kuri we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top