Siporo

Umukino wa Rayon na APR FC wahawe abasifuzi mpuzamahanga

Umukino wa Rayon na APR FC wahawe abasifuzi mpuzamahanga

Umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona 2022-23 uzahuza Rayon Sports na APR FC, wahawe umusifuzi mpuzamahanga, Ishimwe Claude benshi bakunda kwita Cucuri.

Ni umukino uzaba ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya17 Ukuboza 2022 saa 15h00’ kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Uyu mukino uba urimo ihangana ryinshi, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu Rwanda rikaba ryahisemo kuwuha umusifuzi mpuzamahana usifura mu kibuga hagati, Ishimwe Claude [Cucuri].

Umusifuzi wa mbere w’igitambaro azaba ari Ishimwe Didier ni mu gihe umusifuzi wa 2 w’igitambaro ari Bamporiki Desire.

Umusifuzi wa kane kuri uyu mukino, ni umusifuzi mpuzamahanga Ruzindana Nsoro.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino, itike ya menshi yo muri VVIP ni ibihumbi 100, muri VIP ni ibihumbi 30, ahatwikiriye ni ibihumbi 10 ni mu gihe ahasigaye hose ari ibihumbi 5.

Aya makipe azahura Rayon Sports ari yo iyoboye urutonde n’amanota 28, APR FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 24.

Cucuri ni we uzaca impaka ku mukino wa APR FC na Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top