Siporo

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wahawe abasifuzi mpuzamahanga 4, itike ni ibihumbi 20

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wahawe abasifuzi mpuzamahanga 4, itike ni ibihumbi 20

Harabura amasaha 24 APR FC na Rayon Sports zigacakirana mu mukino w’abakeba, ni umukino wahawe umusifuzi mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro.

Uyu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali ku isaha ya saa 15:00’.

Ni umuki no wahawe kuzayoborwa na Ruzindana Nsoro nk’umusifuzi wa mbere ni mu gihe umusifuzi wo ku ruhande wa mbere azaba ari Karangwa Justin ni mu gihe uwa kabiri azaba Simba Honore, n’aho umusifuzi wa 4 azaba ari Hakizimana Louis.

Kwinjira kuri uyu mukino kandi, ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20, ibihumbi 15, ibihumbi 5 ndetse n’igihumbi ahasigaye hose.

APR FC izakina na Rayon Sports ku munsi w'ejo
Ruzindana Nsoro azaba ayoboye abandi basifuzi kuri uyu mukino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top