Siporo

Umukino w’u Rwanda na Ethiopia wahawe Abarundi

Umukino w’u Rwanda na Ethiopia wahawe Abarundi

Abasifuzi b’Abarundi ni bo bahawe gusifura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria uzahuza u Rwanda na Ethiopia mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 ukaba uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ni nyuma y’uko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0, Amavubi akaba asabwa gutsinda kugira ngo abone itike ya CHAN.

Uyu mukino CAF ikaba yahisemo kuwuha abasifuzi mpuzamahanga bakomoka mu Burundi bayobowe na Gatogato Georges nk’umusifuzi wo hagati.

Azaba afatanyije na Willy Habimana nk’umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, ni mu gihe Pascal Ndimuzigo ari umusifuzi wa kabiri w’igitambaro n’aho umusifuzi wa kane ni Djaffari Nduwimana.

Komiseri w’umukino azaba ari umunya-Djibouti, Mohammed Moumin Ali ni mu gihe uzaba agenzura abasifuzi ari umunya-Sudan, Salah Ahmed Mohammed Saleh.

Amavubi na Ethiopia bazasifurirwa n'abasifuzi bakomoka mu Burundi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top