Umukinnyi wa 8 yamaze gushyira umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports
Rayon Sports yamaze gusinyisha Bavakure Ndekwe Felix wakiniraga AS Kigali amasezerano y’imyaka 2.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo yasinyiye Rayon Sports.
Ni umukinnyi wifuzwaga na AS Kigali kuba yamwongerera amasezerano ariko ntibumvikana cyane ko atari yizeye kuzabona umwanya wo gukina.
Mu myaka igera kuri 2 n’igice yari amaze muri AS Kigali, ni umukinnyi umuntu yavuga ko atabonye umwanya uhagije wo gukina, inshuro nyinshi yakundaga kuza ari amahitamo ya 2.
Ndakwe yageze muri AS Kigali avuye muri Gasogi United, ni umukinnyi kandi wanakiniye ikipe ya Marines FC y’i Rubavu.
Ndekwe Felix yerekeje muri Rayon Sports asangayo abandi bakinnyi bamaze gusinya bagera kuri 7 ari bo; Tuyisenge Arsene wavuye muri Espoir FC, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc na Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports.
)
Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 8-07-2022Abo bakinnyi rayon isinyishije ko numva urwego rwabo ndushidikanya!!!tubitezeho byinshi