Siporo

Umusifuzi yakubise umukinnyi wa Mukura VS umugeri mu bugabo

Umusifuzi yakubise umukinnyi wa Mukura VS umugeri mu bugabo

Mu mashusho yagiye hanze agaragaza umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul akubita umugera mu bagabo myugariro wa Mukura VS, Mbonyamahoro Serieux.

Uyu myugariro akaba yarahise ajyanwa kwa muganga kubera uyu mugeri yakubiswe.

Hari mu mukino w’umunsi wa 29 wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2025 wo Mukura VS yatsindiwe mu rugo na Rutsiro FC 2-1.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota 79, uyu musifuzi yasifuye penaliti avuga ko Niyonzima Eric yakoreye ikosa Maniriho Destin.

Aha ni ho Serieux yahise yiruka ajya kubaza Nsengiyumva Jean Paul ni ko guhita amukubita umugeri mu bugabo ahita anahabwa ikarita itukura.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Mukura VS yareze kuri aka karengane kakorewe umukinnyi wabo ndetse inavuga ko ibitego bibiri byose yatsinzwe byari kuri penaliti kandi zose zitari zo.

Nsengiyumva Jean Paul akubita umugeri Serieux
Mbonyamahoro Serieux wakubiswe umugeri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top