Siporo

U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri muri Ethiopia

U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri muri Ethiopia

Amakipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 na 20 muri Handball yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya IHF/Zone 5 yegukanye ibikombe mu byiciro byombi.

Umukino wabanjirije indi ni umukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 18 aho u Rwanda rwahuye n’u Burundi, nyuma yo kuzamuka ruyoboye itsinda rudatsinzwe umukino n’umwe, intego yari ukwegukana igikombe.

Muri iyi mikino iri kubera Addis Ababa muri Ethiopia, wari umukino ukomeye amakipe yombi agenda yegeranye mu bitego ariko u Rwanda rusoza igice cya mbere ruyoboye n’ibitego 20-18.

Aba bakinnyi b’umutoza Bagirishya Anaclet, bagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri aho mu minota itanu ya nyuma bari bashyizeho ikinyiranyo cy’ibitego 4, gusa ku makosa ya hato na hato byatumye umukino urangira hasigayemo kimwe kuko u Rwanda rwegukanye igikombe rutsinze ibitego 39-38.

U Rwanda rwatsinze u Burundi rwegukana igikombe

Hahise hakurikiraho umukino wa nyuma mu batarengeje imyaka 20 b’umutoza Ntabanganyimana Antoine wari ugiye gukina na Ethiopia yari imbere y’abafana bayo.

Nubwo Ethiopia yakiniraga imbere y’abafana bayo ntabwo umurindi wakanze u Rwanda kuko rwinjiye mu mukino hakiri maze igice cya mbere rusoza ruyoboye n’ibitego 17-12.

Igice cya kabiri, Ethiopia ntabwo yoroheye u Rwanda, yagerageje kugabanya ikinyuranyo cy’ibitego ariko umukino urangira itabigezeho, u Rwanda rwegukana intsinzi rutsinze ibitego 39-37.

Nyuma yo kwegukana ibi bikombe, U Rwanda U18 na U20 zabonye itike y’Igikombe cya Afurika.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top