Siporo

Fall Ngagne yasohotse mu kibuga amarira ari yose, umutoza we ariheba

Fall Ngagne yasohotse mu kibuga amarira ari yose, umutoza we ariheba

Rutahizamu wa Rayon Sports, Fall Ngagne yagize imvune ikomeye yatumye ava mu kibuga arira, umwaka w’imikino we ukaba usa n’uwarangiye.

Hari mu mukino w’umunsi wa 30 wa Shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026 aho AS Muhanga yari yakiriye Rayon Sports i Muhanga ikanayitsinda 1-0.

Fall Ngagne yinjiye mu kibuga ku munota wa 58 asimbura Habimana Yves, aje gufasha ikipe ye gushaka igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 77 yaje guhabwa umupira na we ashaka gushyira mu izamu ariko ahita akandagira nabi aravunika, abaganga bahise bajya kumwitaho asoborwa ku ngombyi ntiyongera gusubira mu kibuga.

Uyu rutahizamu utarahiriwe kubera imvune, yasohotse arimo arira amarira ashoka, nubwo nta byinshi biratanganzwa kuri iyi mvune, yagize ikibazo cy’imvune y’akagombambari (Cheville).

Umutoza we Haringingo Francis, yamaze kwiheba avuga ko bigoye ko uyu mwaka w’imikino yazongera gukina.

Ati "Uko Fall Ngagne ameze nibaza ko bigoye ko yagaruka[Mu mwaka w’imikino 2026]."

Fall Ngagne yaherukaga kugira imvune ikomeye tariki ya 22 Gashyantare 2025 mu mukino wa Shampiyona ya 2024-25 ubwo banganyaga n’Amagaju FC 1-1 ari na we watsinze, yagize imvune y’ivi ikomeye yatumye amara hafi umwaka wose adakina.

Fall Ngagne yagize imvune ikomeye
Yasohotse mu kibuga arira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top