Uko Mwarimu T-Stash yatangiye gukora ubukerarugendo bushingiye kuri Siporo
Umunyamakuru T-Stash Mwarimu yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu gukora itangazamakuru ryimakaza ubukerarugendo mu bikorwa bya siporo.
Tuyishime Anastash wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga ku mazina nka Mwarimu T-Stash cyangwa Mwarimu w’imikino yavuze ko yatangiye gushyira mu ngiro ibikorwa by’itangazamakuru bigamije kwerekana isura ya siporo nyarwanda mu ngeri zitandukanye kugeza mu bato.
Mu kiganiro na ISIMBI, T-Stash yerekanye ko guhera mu mpera za Mata yari yatangiye gahunda yo kuzenguruka igihugu yerekana uko siporo itegurirwa kuzasarurwamo guhera kuri amwe mu marero y’umupira w’amaguru,amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye kugeza ku ishusho ngari y’ibikorwaremezo muri za Kaminuza.
Yagize ati “Ibu ikintu kitwa ubukerarugendo muri siporo ngiye gushyiramo imbaraga cyane ndagira ngo n’abantu banshyigikiremo kuko iyo ndimo kuzenguruka ibikorwa bya siporo njyenda ndeba imikino imeze ite, imikino y’abafite ubumuga, ibibuga ndetse n’uko imikino yifashe mu karere.”
Mwarimu w’Imikino agaragaza ko afite intego yo kuzatuma ubu bwoko bw’itangamakuru rishamikiye ku bukerarugendo rikura kugeza ku kwambuka imbibi z’u Rwanda ndetse akabyifashisha nk’indirerwamo amahanga akwiye kureberamo siporo nyarwanda.
Muri ubu bukerarugendo bushingiye kuri Siporo amaze kujya mu turere dutandukanye nka Gicumbi, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Huye n’utundi.

Ibitekerezo