Imyidagaduro

Umuhanzi Rugamba Yverry yakoze ubukwe bwitabiriwe n’abiganjemo ibyamamare

Umuhanzi Rugamba Yverry yakoze ubukwe bwitabiriwe n’abiganjemo ibyamamare

Umuhanzi Nyarwanda Rugamba Yverry yakoze ubukwe (gusaba, gukwa ndetse no gushyingirwa) n"umukunzi we, Vanesa [Vanillah] mu birori bibereye ijisho byitabiriwe n’umubare munini w’ibyamamare.

Ni umuhango wabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 12 Kamana 2022.

Imihango y’ubu bukwe yose yabereye muri Sports View Hotel Kicukiro cyane ko ari n’aho basezeraniye.

Ubu bukwe bw’uyu muhanzi bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye yaba muri siporo cyangwa se mu myidagaduro igisata abarizwamo, birimo Ntigurirwa Danny (Danny Country) wari wamwambariye, Danny na None, Olivis wo muri Active, hari kandi Yvan Buravan na Uncle Austin banaririmbiye abageni, Social Mula n’abandi.

Muri Siporo hari abanyamakuru nka; Kwizigira Jean Claude wa Radiyo Rwanda, Benjamin (Gicumbi) na Uwimana Clariss ba B&B FM ndetse na David Bayingana wabaye Parrain w’uyu muhanzi, ntitwakirengagiza Biramahire Abeddy Christophe umukinnyi wa AS Kigali wari mu bambariye Yverry.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko tariki ya 5 Gicurasi basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimihurura hari nyuma y’uko nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 17 Werurwe 2022 nibwo Yverry yasabye Vanessa ko yazamubera umutima w’urugo, igihe basigaje ku Isi bakazakimarana undi arabyemera.

Ubwo Yverry yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI mu Kwakira 2021, yavuze ko we na Vanessa bamaranye imyaka 3 bakundana.

Adaciye ku ruhande yavuze ko ikintu kimwe yamukundiye ari uko ari mwiza.

Mu mpera z’umwaka ushize haje inkuru z’uko Yverry yaba yatandukanye n’iyi nkumi yihebeye, ahanini byashingirwaga ku kuba yarasibye amafoto bari kumwe kuri Instagram ye, ibintu yavuze ko yakoze mu rwego rwo kugira ngo batandukanye ubuzima bwabo n’ubuzima bw’umuziki akora umunsi ku munsi.

Rugamba Yverry ni umuhanzi nyarwanda akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo zikunze kwifashushwa mu bukwe nka ’Umutima’ ‘Amabanga’, ‘Nduwawe’, ‘Naremewe wowe’, ’Uziye igihe’ n’izindi.

Umunsi bari bategereje igihe kinini wari wageze
Byari ibyishimo kuri Yverry na Vanessa
Yvan Buravan yasusurukije abageni muri ubu bukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top