Umuhanzi Nyarwanda Rugamba Yverry n’umugore we Uwase Vanessa (Vanillah) bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse imfura yabo.
Uyu muziranenge akaba yavutse mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane ariko byageze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri kuko yavutse saa sita z’ijoro.
Aba bombi bakaba bibarutse umwana w’umukobwa wavukiye Hopital La Croix du Sud hazwi nko kwa Nyirinkwaya.
Bibarutse nyuma y’uko tariki ya 12 Kemana 2022 bari bakoze ubukwe. Tariki ya 5 Gicurasi basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimihurura hari nyuma y’uko nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 17 Werurwe 2022 nibwo Yverry yasabye Vanessa ko yazamubera umutima w’urugo, igihe basigaje ku Isi bakazakimarana undi arabyemera.
Rugamba Yverry na Vanillah bibarutse imfura yabo

Ibitekerezo