Imyidagaduro

Umuhanzi Gisa cy’Inganzo yavuye muri Gereza

Umuhanzi Gisa cy’Inganzo yavuye muri Gereza

Umuhanzi Gisa James [wiyita Gisa cy’Inganzo] yarangije igihano ataha iwabo, yari amaze imyaka ibiri afungiwe muri Gereza ya Mageragere.

Gisa yatashye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2019. yafunzwe mu mpera za 2017 azira ibiyobyabwenge n’inkurikizi zabyo.

Gisa cy’Inganzo azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Uruyenzi’, ‘Genda ubabwire’, ‘Umuturanyi’ n’izindi. Yari amaze igihe kigera ku mwaka avuye i Iwawa mu kigo ngororamuco nyuma y’uko muri Mata 2015 yafatanwe ibiyobyabwenge.

Uyu muhanzi yavuye mu kigo ngororamuco mu mezi asatira impera z’umwaka wa 2015, yatashye avuga ko yihannye icyitwa ikiyobyabwenge cyose ndetse yatangiranye umwaka wa 2016 itsinda rishya ryitaga ku muziki we na we yemeza ko ‘atazongera kuvugwa mu bifitanye isano no kunywa ibiyobyabwenge no gukorakora’.

Mu mwaka wa 2017 yabisubiyemo ndetse aza gufatwa arafungwa.

Yatahanye imigambi mishya ko ‘agiye guteza imbere umuziki we ukamutunga nk’impano yifitemo’.

No muri Gereza Gisa yakomeje kuririmba...
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top