Siporo

Umufaransa yegukanye agace ka 2 ka Tour du Rwanda, umunyarwanda aba uwa 5 (AMAFOTO)

Umufaransa yegukanye agace ka 2 ka Tour du Rwanda, umunyarwanda aba uwa 5 (AMAFOTO)

Umufaransa Sandy Dujardin ukinira ikipe ya Total Direct Energies yo mu Bufaransa, ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2022 kavuye Kigali berekeza i Rwamagana, ni mu gihe umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus yabaye uwa gatanu.

Agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2022 kakinwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 2022, abasiganwa bakoze intera y’ibirometero 148,3.

Ni isiganwa ryatangiye ku i saa tatu zuzuye kuri Stade Amahoro i Remera, aho abasiganwa bahise bafata inzira ya Gishushu, banyura Kimicanga bakomeza inzira yo ku Kinamba-Nyabugogo-Gatsata-Karuruma-Nyacyonga-Gasanze-Batsinda-Kagugu.

Abasiganwa bakomeje inzira yo mu Kabuga ka Nyarutarama berekeza Kibagabaga-Kimironko-Zindiro-Economic Zone-Kuri 15-Murindi, bakomeza inzira ya Rwamagana aho bageze mu mujyi wa Rwamagana bakazenguruka inshuro 10.

Kuva Kigali kugera Rwamagana ni isiganwa ryayobowe n’abakinnyi b’abanya-Maroc Sabbahi na Maatougui n’umwongereza, Hayter. Bageze Rwamagana bagombaga kuzenguruka intera y’ibirometero 6,5 inshuro 10, byaje gusiga umufaransa Sandy Dujardin ari we wegukanye aka gace akoresheje amasaha 3 iminota 28 n’amasegonda 25.

Yakurikiwe na Laurence Axel B&B Hotels nayo mu Bufaransa, Restrepo Valencia Jhonatan wa Drone Hopper yo muri Colombia yabaye uwa 3, Mulueberhan Hennok wa Bike Aid yo muri Eritrea aba uwa 4, ni mu gihe umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus wa Team Rwanda yabaye uwa 5, aba bose kugeza ku wa 49 bakoresheje ibihe bimwe na Sandy Dujardin wabaye u wa mbere.

Abandi banyarwanda baje hafi ni Manizabayo Eric Karadiyo wa Benediction Ignite wabaye uwa 25, Mugisha Moise wa Pro Touch wabaye uwa 27, Mugisha Samuel wa Pro Touch wabaye uwa 37, Uwiduhaye wa Benediction aba uwa 38 na Niyonkuru Samuel wabaye uwa 47.

Tour du Rwanda izakomeza ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 22 Gashyantare 2022, abasiganwa bazava Kigali berekeza Rubavu ku ntera y’ibirometero 155,9.

Geniez Alxandre wa Total Energies ni we ukiyoboye urutonde rusange aho amaze gukoresha amasaha 3, iminota 33 n’amasegonda 6, Restrepo Valencia Jhonatan wa Drone Hopper ni we wa kabiri aho arushwa amasegonda 6, Sandy Dujardin akaba arushwa amasegonda 7, umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Uhiriwe Byiza Renus uza ku mwanya wa 22 aho arushwa amasegonda 20.

Igice kinini abasiganwa bagerageje kugendera hamwe
Abanyarwanda bakoze iyo bwabaga
Basoreje mu gikundi kinini
Sandy Dujardin ni we waje kwegukana aka gace
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top