Imyidagaduro

Uko Penzi umwana wo muri muri ADEPR yahuye Rocky w’umutwitsi amusimbuza Papa Cyangwe (VIDEO)

Uko Penzi umwana wo muri muri ADEPR yahuye Rocky w’umutwitsi amusimbuza Papa Cyangwe (VIDEO)

Nyuma y’uko Rocky Entertainment itandukanye n’umuhanzi Papa Cyangwe, yazanye umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Emeline Uwimana Penzi aho yavuze ko kugira ngo Rocky amwemerere ko bakorana bitamugoye cyane.

Emeline Uwimana Penzi w’imyaka 23 uzwi nka Penzi mu muziki aho aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba asengera muri ADEPR, ubu abarizwa muri Rocky Entertainment ya Uwizeyimana Marc [Rocky], umusobanuzi wa filime ukomeye mu Rwanda.

Penzi avuga ko umuziki we yawutangiye akiri umwana mu rusengero aririmba muri Sunday School aho abantu bamuteye imbaraga ngo azabe umuhanzi.

Ati “Ubusanzwe njyewe natangiye kuririmba nkiri umwana, naririmbaga mu rusengero iwacu ku Gisenyi i Mahoko, nkura ndirimba muri Sunday School, nkura ari ibintu nkunda cyane, abantu bakajya bambwira ngo ufite impano, bakambwira ngo uzabikomeze.”

Muri iki kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Penzi umwana wakuriye muri ADEPR yavuze uburyo yahuyemo na Rocky w’umutwitsi (imvugo imenyerewe muri iyi minsi ikoreshwa mu kugaragaza umuntu uba wakoze ikintu kikamenyekana cyane, ni ibintu bitamenyerewe muri Gospel) bakaba bagiye gukorana.

Ati “Rocky guhura na we ntabwo byari byoroshye ariko nta n’ubwo byari binakomeye cyane, njye najyaga nkunda kureba filime ze hari ukuntu bavuga ngo abana bafite impano mujye muza, tuzabafasha dushaka kuzamura impano, ndavuga ngo mpamagaye iyi nimero ntibyakunda? Ariko nkumva mfitemo ubwoba nkavuga ngo aba bantu gukora indirimbo zihimbaza Imana bizashoboka?”

“Ndavuga ngo reka ne kwitinya ngerageze, ndamuhamagara ndamwibwira ngo ko mu rugo ari i Gisenyi ariko mba i Kigali ndi umunyeshuri, ndamubwira ko mfite impano kandi numvise muvuga ko mukeneye abantu bafite impano ngo mubafashe.”

Yakomeje avuga ko yamubajije impano afite amubwira ko ari iyo kuririmba, amusaba ko yamwumvisha ko azi kuririmba, undi amwoherereza indirimbo yarimo akora, Rocky amusubiza ko yumva harimo gake, bategura guhura ngo yumve ko koko ari we.

“Twarahuye ndamuririmbira, arambwira ngo impano urayifite ariko se indirimbo zo guhimbaza Imana buriya urumva bizapfa gukunda? Yambwiye ko aza kubaza bagenzi be n’abo bakorana ngo yumve ko bakora Indirimbo zo guhimbaza Imana (Gospel).”

Yizera ko gukorana na Rocky umenyerewe gukorana n’abahanzi basanzwe abona nta kibazo bizacamo kuko na Rocky na we ari umukristu kandi asengera na we muri ADEPR.

Bahuye muri Werurwe 2021 ariko nyuma y’amezi 4 nibwo Rocky yaje kumwemerera ko bakorana, ni mu gihe indirimbo ye ya mbere yasohotse muri uku kwezi k’Ukuboza 2021 ari yo “Ubahwa”.

Akomeza avuga ko impamvu batinze gusohora indirimbo ari uko Rocky yamubwiraga ko atarabona ubushobozi, aho bubonekeye iya mbere yarakozwe.

Emeline Penzi umuhanzikazi mushya muri Rocky Entertainment
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top