Uko Minisitiri Mukazayire yatumye Samusure yisanga yasekeje Perezida Kagame
Umukinnyi wa filime, Samusure yatangaje ko atajya yibagirwa umunsi agirirwa icyizere kidasanzwe na Minisitiri wa Siporo, Madame Nelly Mukazayire byanamuviriyemo gutoranywa mu bandi banyarwenya benshi akaba ari we ugomba gusetsa nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Umunyarwenya Kalisa Ernest wamamaye mu gukina filime nyarwanda nka Samusure yavuze ko ubwo Madame Mukazayire yari akiri umukozi mu biro bya Perezida wa Repubulika [Village Urugwiro] yagiye mu ihurizo rikomeye ryo gushaka ikintu cyazatuma umukuru w’igihugu yishima ku munsi wo gusoza itorero ry’abahanzi wanahuriranye n’igikorwa cyo guhura kwa Perezida n’ibyamamare bitandukanye mu birori byabereye tariki ya 27 Gicurasi 2017 mu nyubako ya Kigali Convention Center.
Mu kiganiro na ISIMBI, Samusure yasobanuye ko mbere y’itariki yagambaga kuberaho ibi birori nyir’izina, Mukazayire wari mu nshingano zo kureberera imitegurire n’imigendekere myiza y’iki gikorwa yahuye n’ihurizo ryo kubona abanyarwenya bari mu bari bamaze gusoza itorero ryabo ryaberaga i Nkumba mu karere ka Burera bafite ubushobozi bwo gutegura no gukina ikimeze nk’agace k’inkinamico yibanda ku byo bakuye muri aya masomo yagombaga gukinwa haganirizwa Perezida ndetse akaba yaseka.
Ati “Abo banyarwenya barabikinnye, birabananira, Minisitiri Nelly arababwira ati ’ibi ntacyo byamukoraho, uriya mugabo wacu ntabwo ibyo byamusetsa.’ Nelly yahise ampamagaza nubwo icyo gihe ntari nigeze mbarwa mu banyarwenya gusa ansaba gutegura ako kantu kamusetsa.”
Uyu wamamaye muri filime ‘Makuta’ yakomeje avuga yahise afata umwanya ajya hanze atangira gutegura iyo nyifato agomba kugaragariza Umukuru w’Igihugu hanyuma ahita yongera ahamagazaho Nelly Mukazayire amusaba kumugira inama y’icyo yakongeraho ku byo yamweretse gusa amubwira ko ntacyo agomba guhindura kuri ibyo.
Ati “Naragiye ndagategura, turagapanga neza tunahita tuganikira imbere ye ahita atubwira ko ari ibyo rwose anatubuza kuzagira icyo tuzahinduraho. Twaragiye ku munsi wakurikiyeho tujya kubyitoreza muri Kigali Convention Center hanyuma buracya biraba kandi bigenda neza.”
Usibye kuba ibyo yakinnye byaratumye umukuru w’igihugu amwenyura, Samusure yanashimiye abamurindira umutekano ku buryo bamwakiriye kugeza ku kuba ari we muntu wenyine winjiye mu nyubako yagombaga kuberamo ibi birori atatswe telefone ndetse agahabwa n’uburenganzira bwo gufata amashusho uko abishaka.

Ibitekerezo