Uko Emery Mvuyekure wari wihebye yanze ruhago, yongeye gushibukamo itaranto ifashwe nk’amata y’abashyitsi muri Kenya
Kumva ko inzozi ze zo gukina ruhago zigeze ku ndunduro ubwo yatandukanaga na APR FC, ni cyo cyatumye Emery Mvuyekure yongera gufata umwanya yitekerezaho, ubu akaba ari umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri shampiyona ya Kenya.
Umunyezamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Tusker FC muri Kenya, aho ubu ari mu mwaka we wa gatatu, yagiye ayifasha cyane ku buryo ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe, byatumye yongera no kugirirwa icyizere cyo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu muri 2019, ni nyuma y’igihe kinini adahamgarwa.
Yavuye mu Rwanda muri 2018 atandukanye na APR FC, n’ubwo yari asoje amasezerano ye ariko ntiyatandukanye nayo kuko agiye ahandi, ahubwo ni uko iyi kipe yari itakimukeneye.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko gutandukana na APR FC byari bimeze nk’aho iherezo rye kuri ruhago rigeze, iki nicyo cyamuteye ubwoba bituma yongera kwitekerezaho.
Ati“ikintu navuga ko cyamfashije kwigarurira icyizere hano muri Kenya, urabona kuva muri APR FC ukavuga ngo ugiye gukina mu zindi kipe ziri munsi ya APR FC biragora cyane, iyo uri umukinnyi utekereza uba ubona ko ari ryo herezo ryawe mu rugendo rwa ruhago, uba usigaje gukina umupira wo kwishimisha kandi ni n’aho uba urangiriye.”
“Ikintu cyamfashije kugira ngo nsubire ku rwego rwanjye rwa kera nk’iri muri za AS Kigali na Police FC, ni uko nabonye mvuye muri APR FC mbona ko ari amahirwe ntakaje, mbona ko ruhago irangiye, ariko nje muri Kenya mbona ko Imana impaye amahirwe ya kabiri, ndavuga nti aya mahirwe ya kabiri ngomba kuyakoresha, amahirwe ya mbere nari mfite ni ayo muri APR FC ntabwo nayakoresheje nk’uko bikwiye. Icyo nicyo cyansunitse.”
Akomeza avuga kumara imyaka 3 muri Tusker FC akina ari umukinnyi ubanza mu kibuga atari ibintu byoroshye ahubwo byamutwaye imbaraga nyinshi.
Ati“Nagize Imana sinagira imvune mu gihe mpamaze, ariko kumara imyaka 3 ukina muri Kenya ubanza mu kibuga ntabwo ari ibintu byoroshye, bisaba imbaraga nyinshi cyane zikomeye, ba Jacques na Kagere bakubwira bo barabizi, cyangwa hari n’abandi banyarwanda baje bikanga, ibyo byose iyo mbitekereje ntabwo bimpa umwanya wo gutuza ahubwo ndakora cyane.”
Yagiriye inama abakinnyi b’abanyarwanda bakina mu Rwanda gukomera ku kintu gito bafite kuko kizabahesha icyiza, aho we byamugoye cyane ku buryo atapfa kugira ikintu na kimwe yitesha.
Mu myaka itatu amaze muri iki gihugu ikintu cyamugoye ni ingendo ndetse n’amasaha menshi y’imyitozo
Ati“Ikintu cyangoye hano bakora imyitozo myinshi ugereranyije no mu Rwanda, bakora amasaha menshi, mu Rwanda tumenyereye gukora imyitozo mike ariko hano bakora imyitozo myinshi. Ikindi kintu cyangoye kino gihugu ni kinini, usanga ikipe imwe iri mu cyaro mugenze amasaha 12, ingendo nzarangoye cyane n’aho imikinire yo Afurika ni bamwe.”
Shampiyona ya Kenya igeze ku munsi wa 14, ikipe y’uruganda rwenga inzoga rwa Tusker ari yo Tusker FC ya Emery Mvuyekure niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 32, ikurikiwe na KCB ifite amanota 26.
Emery Mvuyekure yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Kigali, Police FC na APR FC yavuyemo yerekeza muri Kenya mu ikipe ya Tusker.

Ibitekerezo