Uko Bizimana Didier yafashije Rugwiro Herve, hari igihe yari agiye guhagarika gukina, ibimutwarira umwanyo iyo atarimo gukina
Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali, Rugwiro Herve avuga ko kuba agikina umutoza Didier Bizimana wamutoje muri APR FC yabigizemo uruhare, ni mu gihe avuga ko ari na we yakuze afana.
Uyu mukinnyi aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yishimiye kuba umukinnyi yakuze afana yaje no kumubera umutoza, ni byinshi yamufashije byatumye n’uyu munsi agikina umupira w’amaguru.
Ati “Didier Bizimana ni we nakuze mfana hano mu Rwanda we na Mbuyu, hanze ni Boateng na Ramos. Kuba Didier yarambereye umutoza, yaramfashije cyane kuko ari mu batumye nkikina umupira kugeza n’ubu kuko hari igihe nacitse intege kuko umupira w’amaguru nari nziko ari ukwishimisha ari naje gusanga harimo no kubabara.”
Yahishuye ko kandi akizamuka muri APR FC yagiye agira ibitekerezo byo kuba yahagarika umupira w’amaguru bitewe n’ibyo yumvaga abafana bavuga, nk’iyo batsinzwe bakavuga ko ari we wabiteye, ibi byose yagiye abirenga bitewe n’inama yagirwaga n’abarimo Didier Bizimana wari umutoza we.
Uyu mukinnyi wagarutse gato ku buzima bwe bwo hanze y’ikibuga, avuga ko iyo atari mu bikorwa bya ruhago akunda gufata umwanya akaruhuka akagira umwanya wo guterekeza ku bindi byamugirira akamaro.
Ati “Umuntu amaze gukura hari byinshi bimuhuza ariko hari iby’ingenzi, uba ugomba kuruhuka, ukagira n’umwanya utekereza ku bindi byo hanze byagufasha mu buzima bwawe.”
Mu busanzwe akunda kumva umuziki wo mu bwoko bwa RnB, ndetse akaba mu bahanzi akunda harimo Yvan Buranvan na The Ben.
Ati “Njyewe nkunda kumva RnB kubera ko tuba tuvuye mu bintu bisa n’aho bisakuza, umupira w’amaguru mba mbona ari ibintu bigushyushya cyane, rimwe na rimwe ndazumva nyinshi, biterwa n’ibihe umuntu arimo cyangwa se ahantu ari.”
“Abahanzi nyarwanda ndabakunda benshi, The Ben ndamukunda, babo bana barimo kuza ba Afrique ni sawa, ni benshi ba Yvan Buravan, ba Yverry, ni benshi.”
Rugwiro Herve ahamya ko bibaye ngombwa ko asigarana n’umukinnyi umwe ahantu hagoranye, yasigarana na Mubumbyi Bernabe kuko ari we mukinnyi azi w’indwanyi utekerekeza mu buryo butandukanye bushobora kubakura mu bibazo mu buryo utatekerezaga.
Rugwiro Herve yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yaje kuzamurwa muri APR FC nkuru muri 2012, baje gutandukana 2019 yerekeza muri Rayon Sports yakiniye imyaka 2, yahise yerekeza muri AS Kigali akinira kugeza uyu munsi.

Ibitekerezo