Uko abakinnyi bakiriye gukinira na Senegal iwayo, perezida wa FERWAFA yerekana amahirwe akomeye arimo
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nizeyimana Olivier avuga ko abanyarwanda bakwiye kumva ko kwakira Senegal ku mukino wa nyuma ari ho harimo amahirwe kuruta kuyakira ku mukino w’umunsi wa 2.
U Rwanda ruri mu itsinda L ari naryo rya nyuma mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho ruri kumwe na Benin, Mozambique na Senegal.
Ruzakina umukino wa mbere na Mozambique ku wa Kane ubere Afurika y’Epfo, ni mu gihe umukino wa kabiri uri ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 7 Kamena 2022 na Senegal, wagombaga kubera mu Rwanda ariko wimuriwe muri Senegal.
Ibi byatewe n’uko Stade ya Huye yagombaga kuwakira yari itaruzura neza maze basaba Senegal ko uyu mukino yawakira maze Amavubi akazakira umukino wagombaga kuzabera muri Senegal ari na wo mukino w’umunsi wa nyuma, Senegal yarabyemeye maze na CAF ibiha umugisha.
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yavuze ko abanyarwanda badakwiye kugira impungenge z’uko batazabona Senegal cyangwa se nta mukino u Rwanda ruzakira, ngo ibyabaye byabaye hagati y’u Rwanda na Senegal imwe izakira uwo indi yagombaga kwakira, ntaho bihuriye n’indi mikino.
Ati “Kugira ngo abanyarwanda babyumve, ntabwo u Rwanda ruzkirira imikino yarwo hanze ngira no icyo gikwiye gusobonuka, ahubwo icyabayeho hanayeho ibiganiro hagati ya za federasiyo zombi, hagati y’ibihugu twemeranya ko umukino wa mbere twakagombye gukinira mu Rwanda ubera muri Senegal ahubwo umukino wo kwishyura akaba ari wo uzabera i Kigali.”
“Mu by’ukuri ni uguhinduranya kwabayeho hagati y’u Rwanda na Senegal nta n’aho bihuriye n’indi mikino y’ibindi bihugu turi kumwe mu itsinda, birareba u Rwanda na Senegal gusa.”
Akomoza kuko abakinnyi babyakiriye, yavuze ko abakinnyi atari benshi babivuganyeho ariko n’abo babiganiriyeho bakaba babyakiriye neza nta kibazo na kimwe bafite.
Ati “Ntabwo ari abakinnyi benshi twabiganiriyeho ariko hari bake twabiganiriyeho, abakinnyi nta kibazo bariteguye gukina ibyo ari byo byose nta gihinduka mu mibare, umuntu agomba n’ubundi gukinira hanze akakinira no mu rugo ariko icyiza abantu bagomba kumvamo ni uko, umukino tuzahura na Senegal mu rugo, ni umukino wa nyuma uko byagenda kose haba harimo ibintu byiza kuri twe.”
Yakomeje kandi avuga ko izi mpinduka abakunzi b’umupira w’amaguru bakwiye kuzibona mu buryo bwiza cyane ko kwakira Senegal ku mukino wa nyuma ari byo byiza kuruta kuyakira ku mukino wa kabiri.
Ati “Abantu bakunda umupira w’amaguru bakwiye kubifata nk’ikintu cyiza kuko kwakira Senegal ku mukino wa kabiri ntabwo ari cyo cyiza kurenza kuyakira ku mukino wa nyuma, ngira ngo abantu babitwara mu buryo bwiza n’aho abakinnyi bacu bazi ko bagomba gukinira hanze no mu rugo, kuri bo nta kigomba guhinduka.”
Kuri Stade ya Huye yagombaga kwakira uyu mukino, yavuze ko imirimo yo kuyivugurura yihuse cyane kuko na CAF yemera iri hinduranya ry’imikino byatewe n’uko babonye aho imirimo igeze.
Ati “Imirimo yo kuvugurura Stade yarihuse cyane ku buryo Stade isa n’aho yarangiye, ngira ngo na CAF ibiganiro twakoranye na Senegal yabihaye umugisha niyo mpamvu bikunda, nibo bashinzwe ingenabihe y’amarushanwa, ngira ngo ntabwo bakabaye babyemera batabona ko hari aho tugejeje tuvugurura Stade Huye.”
“Amakuru duhabwa n’ababikora, ubundi n’umukino wa Senegal, Stade yakagombye kuba yararangiye wenda ntihaburamo utuntu bakora kuko babonye igihe ariko Stade ubundi yasaga n’iyamaze kuvugururwa ku kigero cya 99% ku bisabwa na CAF.”
CAF iherutse kumenyesha u Rwanda ko nta Stade n’imwe ifite yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga, u Rwanda rwavuguruye Stade ya Kigali maze CAF itanga uruhushya rw’agateganyo rwaje kurangira, ibamenyesha ko itazakoreshwa mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 mu gihe ibyasabwe kuyitunganywamo bidakozwe, nibwo hahise hatangira imirimo yo kuvugurura Stade ya Huye.

Ibitekerezo