Siporo

Ubwegure bwa Amb. Munyabagisha Valens bwemejwe, icyemezo cy’amatora giteshwa agaciro

Ubwegure bwa Amb. Munyabagisha Valens bwemejwe, icyemezo cy’amatora giteshwa agaciro

Mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya Komite Olempike y’u Rwanda (RNOSC) yabaye uyu munsi yigaga ku bwegure bw’uwari umuyobozi wayo, Amb. Munyabagisha Valens yemeje ubwegure bwe ndetse icyemezo cy’uko amatora azaba nyuma y’imikino mpuzamahanga Olempike izaba muri Nyakanga giteshwa agaciro ahubwo amatora azanwa mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.

Tariki ya 5 Mata 2021 nibwo uwari perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens yeguye kuri uyu mwanya aho yasezeye yifashishije uburyo bwa sms, ku wa 6 Mata 2021 nibwo yanditse ibaruwa isezera.

Akaba yareguye nyuma y’inama y’inteko rusange ya Komite Olempike y’u Rwanda(RNOSC) yari yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021.

Muri iyi nama hemejwe ko amatora ya komite nyobozi ya Komite Olempike azaba nyuma y’imikino mpuzamahanga Olempike izaba muri Nyakanga 2021 ibere Tokyo, ni mu gihe hari abandi bifuzaga ko yaba mbere y’iyi mikino.

Mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya Komite Olempike yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mata, yagombaga kwiga ku bwegure bwa perezida Amb. Munyabagisha Valens niba abanyamuryango babwemera cyangwa babwanga.

Muri iyi nama y’inteko rusange idasanzwe umushyitsi mukuru wagombaga guturuka muri Minisiteri ya Siporo ari we munyamabanga uhoraho, Shema Maboko Didier ntabwo yabashije kuboneka.

Abanyamuryango bakaba baje kwemera ubwegure bwa Amb. Munyabagisha Valens. Nyuma yo kwemeza ubwegure bwa Amb. Munyabagisha byari bivuze ko visi perezida we, Rwemarika Felecite ari we muyobozi wayo by’agateganyo.

Visi perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Rwemarika Felecite yahise afata umwanya asaba abanyamuryango ko bamugira inama kuko bitewe n’umwuka uri mu banyamuryango kuko basa n’abacitsemo ibice bitewe n’uko bamwe bifuzaga amatora mbere y’imikino mpuzamahanga Olempike abandi bayashaka nyuma yayo, abona byamugora kubayobora muri icyo gihe cyose ndetse yumva adatekanye.

Ibi byatumye abanyamuryango basubira mu cyemezo bari bafashe mu nama y’inteko rusange ishize ko amatora yazaba nyuma y’imikino mpuzamahanga ya Olempike, bashingiye ku kuba Rwemarika atiteguye kuyobora RNOSC bitewe n’umwuka urimo bakareba niba bamufasha maze amatora agategurwa vuba bishoboka.

Abanyamuryango bakaba batoreye ko icyemezo y’uko amatora azaba nyuma y’imikino mpuzamahanga Olempike giteshejwe agaciro ahubwo azaba mbere ndetse mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.

Kandidatire zizatangira gutangwa tariki ya 24 Mata kugeza 30 Mata 2021 ari nabwo hazahita hazasuzumwa kandidatire zatanzwe.

Kuva tariki ya 1 -7 Gicurasi abo kandidatire zabo zizaba zemewe bazatangira kwiyamamaza ni mu gihe amatora azaba tariki ya 8 Gicurasi 2021.

Amb. Munyabagisha Valens na Komite Nyobozi ye, batorewe manda y’imyaka 4 ku wa 11 Werurwe 2017, manda yabo yarangiye ku wa 11 Werurwe 2021 ariko nta matora yabaye.

Amatora y’abayobozi bagize Komite Olempike haba ku rwego rw’igihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga aba mu mwaka ukurikira Imikino Olempike, bivuze ko mu Rwanda yazaba mu 2022.

Indi ngingo igenderwaho muri Charte Olympique, ivuga ko manda yo muri Komite Olempike ari imyaka ine, bivuze ko mu Rwanda amatora yaba muri Werurwe 2021.

Gusa, izo ngingo zombi ziragongana ndetse bigasa n’aho zivuguruzanya bitewe n’uko mu mategeko hatigeze hateganywa ko Imikino Olempike ishobora kwimurwa nk’uko byagenze kuri iyi nshuro.

Kubera icyorezo cya COVID-19, Imikino Olempike yagombaga kuba mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2020 i Tokyo mu Buyapani, yimuriwe hagati ya tariki ya 23 Nyakanga n’iya 8 Kanama 2021.

Ku wa 23 Mata 2020, Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC) yandikiye za Komite Olempike mu bihugu byose izisaba kurebera hamwe n’amashyirahamwe azigize uburyo bwakurikizwa hagati yo kugendera kuri manda y’imyaka ine no kuba hategurwa amatora nyuma y’Imikino Olempike hagamijwe gutegura neza amakipe n’abakinnyi bazitabira iyo mikino mu mpeshyi.

Komite Olempike Mpuzamahanga yavuze ko “Komite Olempike z’Ibihugu zirebwa n’iyi baruwa ni izari zifite amatora hagati ya Kanama 2020 na Kanama 2021.”

Yasabye ko byakorwa mu buryo bubiri, ubwa mbere hakabaho gukurikiza manda y’imyaka ine, amatora akaba mbere, ubwa kabiri bukaba gukora amatora nyuma y’Imikino Olempike ya Tokyo 2021, byose bikemezwa n’Inteko Rusange mu gihe byaba bihabanye n’amategeko shingiro kandi ntihabeho kubangamira itegurwa ry’iyo Mikino Olempike.

Gusa, kuri iyo ngingo ya kabiri, Komite Olempike Mpuzamahanga yasabye ko amatora yazakorwa igihe gito nyuma y’Imikino Olempike ya Tokyo 2020 (mu 2021) kugira ngo bizasubire kuri gahunda isanzwe nyuma y’Imikino Olempike ya 2024.

Komite Nyobozi ya Komite Olempike y'u Rwanda izasimbuzwa tariki ya 8 Gicurasi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top