Ubutumwa bwa Jose Chameleone kuri Weasel bwakoze benshi ku mutima
Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, yagaragaje urukundo n’icyubahiro afitiye murumuna we Douglas Seguya Mayanja uzwi nka Weasel, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko mu butumwa bwuzuyemo amarangamutima.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ku wa 12 Kamena 2026, Chameleone yagarutse ku rugendo rurerure rw’ubuzima n’umuziki amaze kugendana na Weasel, avuga ko banyuze mu bihe byinshi birimo intsinzi, ibigeragezo n’inzozi basangiye.
Yagize ati “Isabukuru nziza Weasel, Douglas Seguya Mayanja. Twasangiye urugendo, inzozi, intsinzi n’imbogamizi zitandukanye. Muri ibyo byose, ikintu kimwe kitigeze gihinduka ni urukundo n’icyubahiro ngufitiye.”
Uyu muhanzi yakomeje yifuriza murumuna we ubuzima bwiza, ibyishimo ndetse n’indi myaka myinshi irangwa n’intsinzi mu buzima bwe no mu muziki.
Ati "Imana iguhe ubuzima bwiza, ibyishimo n’imyaka myinshi yo gukomeza kugera ku byiza. Nzahora ngukunda, muvandimwe.”
Jose Chameleone na Weasel ni bamwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ibitekerezo