Nyuma y’uko umunyamakuru Kazungu Claver wa Radio 10 akaba n’umuvugizi wa APR FC avuze ko nta mutoza w’umunyarwanda uri ku rwego rwo gutoza iyi kipe kuko impapuro(license) bafite ntaho zihuriye n’umusaruro batanga, Jimmy Mulisa umwe mu batunzwe agatoki yabasuje ko ibye yabirangije bagakwiye kurwana n’ibyabo.
Binyuze mu kiganiro Urukiko rw’imikino kuri Radio 10 cy’ejo hashize ku wa Mbere, Kazungu Claver yavuze ko APR FC itazongera guha umutoza w’umunyarwanda akazi kuko bari ku rwego rwo hasi cyane.
Yakomeje avuga ko ubwo APR FC yamburaga Yves Rwasamanzi inshingano zo kuba umutoza mukuru bagaha akazi Jimmy Mulisa byamutunguye cyane kuko yari abizi neza ko bakoze ikosa rikomeye.
Ati“Taifa we arabyibuka, twari tuvuye muri Congo Brazzaville twanasuguriweyo cyane(…) twari twatumiwe, umutoza yari Yves Rwasamanzi, ikipe iramurenze(...) Niba ari umutoza ubwe, niba ari abantu banyuze ku buyobozi, ntungurwa no kumva Rwasamanzi yasimbuwe na Jimmy Mulisa.”
Yakomeje agira ati“Numva ngizemo urwikango. Jimmy Mulisa? Nibyo ni umwana wa APR FC, yarayikiniye, ariko se yashobora APR FC? Intego za APR FC ni urwego rwo gutozwa na Jimmy Mulisa? Njye naracecetse ntacyo nari kurenzaho. Ariko ibihe byarabigaragaje.”
Ibi ntabwo byakiriwe kimwe n’abakunzi ba siporo mu Rwanda, ndetse amakuru ISIMBI yamenye ni uko bamwe mu batoza bababajwe n’aya magambo ya Kazungu Claver.
Uyu munyamakuru uyu munsi n’ubundi mu kiganiro Urukiko yongeye gushimangira ibyo yavuze ku munsi w’ejo hashize.
Ati“Nabonye ko ibyo navuze ejo byakozwemo inkuru ko ntemera abatoza bo mu Rwanda, nabo nibanyemeze niba ntabemera, navuze uko mbyumva, kandi n’ibimenyetso birahari, Mashami yatoje APR FC, Eric arayitoza, Rwasamanzi arayitoza, Mulisa arayitoza. Abo batoza bane nibo nibuka, barayitoje bayigejeje ku musaruro wuhe?”
Yakomeje avuga ko uwakoze igikomeye ari ugutwara igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro kandi abatoza benshi bayitoje barabitwaye ubu ikaba arimo ihangana n’amateka yo muri Afurika ari nayo mpamvu ubuyobozi bwa APR FC bwafashe uwo mwanzuro w’uko itazongera gutozwa n’abanyarwanda.
Ati“niba ushaka gutoza APR FC banza utoze indi kipe ugaragaze ko ubishoboye, hari ukuyitsinda hari ugutwara ibikombe, ariko se uzaba ntamusaruro watanze ngo uri mubayobozi b’amakipe uti nimumfashe mbe natoza iyi, wakoze ibintu bituma n’ikipe yagutekerezaho.”
Yongeye gushimangira ko nta mutoza w’umunyarwanda uri ku rwego rwo kuba yatoza APR FC nk’uko yabivuze ku munsi w’ejo hashize.
Ati“none se bari ku rwego rutoza Amavubi niba batari ku rwego rutoza APR FC? Ntibari ku rwego rutoza Rayon Sports, reka nkomeze ne kuyigarukiraho, ntibari ku rwego rutoza Police FC, ntibari ku rwego ritoza AS Kigali, ntibari ku rwego rutoza Kiyovu Sports, ntibari ku rwego rutoza Mukura VS.”
Muri iki kiganiro abanyamakuru ba Radio10 bakomeje bagaragaza umusaruro nkene w’abatoza b’abanyarwanda barimo na Jimmy Mulisa kandi nyamara mu mpapuro byitwa ko bafite ibyangombwa(license) zibagira ibihangange.
Jimmy Mulisa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto ikozwe mu buryo bwa cartoon(katuni) yanditseho amagambo agira ati“nutinda ku byanjye uzakererwa gukora ibyawe, ibyanjye nabirangije niturije.” iyi foto kuri caption yayo akaba yari yataginze(tag) Radio 10.
Abakurikirana iby’imikino byari byoroshye guhita babona ko yarimo asubiza abanyamakuru ba Radio 10 bitewe n’ibyo batangaje ku munsi w’ejo n’uyu munsi.
ISIMBI yagerageje kuvugana n’uyu mutoza ariko avuga ko nta byinshi yatangaza kuko ubutumwa bwe abo yabugeneye biyizi kandi yizeye ko bubageraho.
Ati“nta byinshi nabivugaho, ubutumwa bwanjye bwatambutse kandi nziko n’abo bugenewe biyizi banabubonye, kandi na we urabazi, ibirenze ibyo ntacyo mfite nabivugaho.”
Jimmy Mulisa yabaye umuyobozi ushinzwe tekinike mu ikipe ya Sunrise FC aza no kuyibera umutoza, yabaye umutoza wungirije muri APR FC nyuma anayibera umutoza mukuru, yabaye umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse yanayitoje nk’umutoza mukuru igihe gito.

Ibitekerezo