Imyidagaduro

Ubukwe bwa Diamond na Tanasha bwarangiriye mu magambo?

Ubukwe bwa Diamond na Tanasha bwarangiriye mu magambo?

Diamond Platnumz aheruka gusubika ubukwe bwe na Tanasha Donna, bamwe bahise bashimangira ko ibyabo byari umukino no kwifotoza gusa abandi bakemeza ko imiryango yombi yanze ko babana.

Ubukwe bwa Nasibu Abdul ‘Diamond Platnumz’ na Tanasha Donna Oketch bwari buteganyijwe mu minsi mike iri imbere ku itariki ya 14 Gashyantare 2019, ku munsi Isi yizihiza itariki ikomeye yahariwe abakundana.

Nyuma yo gusubika ubukwe bwe, Diamond yavuzwe mu nkuru zitabarika iwabo muri Tanzania bamwe bemeza ko bafite ibimenyetso ko ubukwe bwapfubye burundu.

Diamond na Tanasha kandi bari bamaze igihe batagaragara bari kumwe, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso simusiga cyemeje bamwe ko urukundo rw’aba bombi rwaringiye bucece.

Mushiki wa Diamond witwa Esma Khan yagiranye ikiganiro na Showbiz Xtra avuga ko musaza we ahuze cyane mu ngendo z’akazi muri iki gihe ndetse ko ari yo mpamvu atakifotozanya na Tanasha.

Esma Khan kandi yahamije ko umuryango wabo witeguye ubukwe bwa Diamond na Tanasha nubwo atavuze itariki ihamye buzabera.

Yagize ati “Uriya ni we mugore wa musaza wanjye mwa bantu mwe, nta gahunda ihari yo kuzamuhindura. Ikindi kandi, ubukwe burahari nk’uko bisanzwe, reka twitegure kuzabutaha tubyine indirimbo zo muri Kigoma.”

Ubwo yasubikaga ubukwe, mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV, Diamond yavuze ko we n’umukunzi we Tanasha Donna Oketch bafashe umwanzuro wo kwigiza inyuma ubukwe bwabo kugira ngo hatazagira ucikanwa mu bagomba kuzabutaha.

Yavuze ko yahinduye umunsi w’ubukwe kugira ngo buzarusheho kuba bwiza ndetse n’abantu bakomeye barimo nka Rick Ross bazabashe kubutaha.

Tanasha umukunzi mushya wa Diamond amaze iminsi yifotoza ari wenyine
Tanasha amaze kwamamara iwabo muri Kenya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top