Umuhanzi Teta Diana umaze imyaka itatu i Burayi agiye kugaruka mu Rwanda mu gitaramo gikomeye yatumiwemo, kizaba nyuma gato yo gusohora album yakoze ikubiyeho indirimbo 12.
Teta Diana yakanyujijeho mu ndirimbo ‘Canga ikarita’, ‘Velo’, ‘Tanga Agatego’, n’izindi zitandukanye. Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2016, amaze igihe aba ku Mugabane w’u Burayi.
Nyuma y’igihe kirekire adakandagira mu Rwanda, Teta Diana yamaze kwemeza ko azagaruka muri uku kwezi kwa Werurwe 2019 yitabiriye igitaramo yatumiwemo cya Kigali Jazz Junction.
Ku mbuga nkoranyambaga z’abategura iki gitaramo, hasohotseho ubutumwa bugira buti "Muri uku kwezi twizihiza abagore, tuzaba turi kumwe n’umukobwa wacu ukorera umuziki mu Busuwisi muri Afro Fusion. Teta Diana niwe uzaririmba muri Kigali Jazz Junction yo kuri iyi nshuro [...]"
Teta Diana yanditse kuri Instagram ashimangira iby’ubu butumire. Yagize ati "Twongeye twaje, ndabakumbuye cyane. Nzasesekara ku butaka bwanyibarutse vuba aha nje muri Kigali Jazz Junction ku wa 29 Werurwe. Ndacyabakunda cyane aho ndi."
Iki gitaramo Teta Diana azahuriramo n’umuhanzi wo mu Bufaransa witwa Medhy Custos ndetse na Stella ’Tash’ Tushabe, umunyarwandakazi uvuza saxophone. Kizabera muri Camp Kigali hamaze kumenyekana nka Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV).
Teta Diana agiye kuza mu Rwanda mu gihe anitegura gusohora album yise ’Iwanyu’ ikubiyeho indirimbo 12. Yayishyize ku isoko ku mbuga z’umuziki zikomeye nka iTunes na Amazon ku bashaka kuba bayiguze bakazayumva bwa mbere igisohoka ku wa 15 Werurwe 2019.
Iyi album izasohokaho indirimbo nyinshi yakoreye i Burayi aho amaze imyaka itatu ari zo ’Iwanyu’, ’Juru ryanjye’, ’See me’, ’Uwanjye’, ’Burning’, ’Birangwa’, ’Ndaje’, ’Hello’, ’Turn Aound’, ’Call Me’, ’None N’Ejo’, ’Sindagira (Cover)’.

Ibitekerezo