Umuhanzi Mishou yasohoye indirimbo ’Angelina’ igaruka ku
bwiza bw’umukobwa w’umunyarwanda aho yumvikana aba amusezeranya kuzamuha ibyiza.
Ni indirimbo yiyandikiye akanayitunganyiriza mu buryo bw’amajwi (audio) ni mu gihe Bob pro yakoze ’mixing’ na ’mastering’ maze Bernard Bagenzi yatunganyije amashusho.
Uyu muhanzi si mushya mu muziki w’u Rwanda cyane ko yanize umuziki mu bijyanye no gutunganya umuziki (Producer), gusa akaba yaranahisemo kuwukora nk’umuhanzi by’umwuga.
Ni umwe mu bari mu ikipe yafashije The Ben gukora igitaramo Live kuri YouTube mu gihe cya COVID-19.
Yagize uruhare mu gukora indirimbo mwunvaga mu biganiro byacaga kuri YouTube channel ya Niyitegeka Gracien uzwi nka Papa Sava byitwa ’Ngayo Nguko,’ akaba ari nawe wakoze indirimbo izwi cyane mu Kwita Izina yitwa ’Zibarutse’ ya Kibonke akaba yaranakoze indirimbo yitwa ’Njye Nawe’ y’umuraperi P Fla.
Uyu wize ku Nyundo ibijyanye no gutunganya indirimbo ari byo ’Music Production’, kuririmba ndetse no gucuranga ibyuma birimo Piano ndetse na Acoustic Guitar akaba muri promotion ye yaragize umwanya wa kabiri mu banyeshuri bitwaye neza.

Ibitekerezo