Imyidagaduro

Muyango yamenyereye gutukwa ku mbuga nkoranyambaga - Mutako Sonia

Muyango yamenyereye gutukwa ku mbuga nkoranyambaga - Mutako Sonia

Umukinnyi w’amafilime, Sonia Mutako yatangaje ko ashingiye ku ngano y’inshuro Muyango Claudine yakunzwe kuvugwaho amakuru amuhurabika ku mbuga nkoranyambaga ndetse akenshi akavugwa n’abantu batamuzi bishobora kuba byaramusunikiye gushaka uburyo bwo kubana nabyo nta n’icyo bimuhungabanyaho.

Mutako yemeje ko uko ubwo Muyango umenyerewe mu mwuga wo kuyobora ibirori bibera mu tubari bizwi nka Hosting yabyukaga akabona yifatiwe ku gahanga bidasanzwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga byabanje kumubabariza amarangamutima ku kigero byashoboka ko yashoboraga gufatwa n’indwara y’agahinga gakabije.

Mu kiganiro na ISIMBI, yagaragaje ko ashingiye ku mu mikorere y’urwungano rw’imitekerereze ya muntu iyo ikintu kimubayeho inshuro zirenga eshatu bihita bisunikira ubwonko bwe gushaka igisubizo cyayo, ib binaziramo gushaka uburyo bwo kubana nabyo no kubifata nk’ibintu bisanzwe.

Ati "Ikintu kikubayeho bwa mbere, bwa kabiri, bwa gatatu uhita utangira nyine kubimenyera kuko nk’ubu Muyango bamuvuga guhera ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru kandi usanga bamuvugaho utuntu ngo uyu munsi yabyinnye, ibundi ngo yagiye aha, mbese buri gihe bakamuvugaho ibitandukanye.”

Uyu usanzwe ari nyiri podcast yitwa ‘Dark Side’ yavuze ko mu gihe hatabayeho kumenyera uku gusebywa guhoraho ku mbuga nkoranyambaga bishobora gutera uwabikorewe kwisanga yafashwe n’ikigero kidasanzwe cy’agahinda gakabije gashobora no guhagarika imibereho ye buri munsi.

Ati “Uramutse uri umuntu urwara depression yanakwica, kereka iyo wize kubana nabyo kandi hari abantu benshi bize kubyitwaramo bakabifata nk’ibintu bigomba kubabaho mu buzima babayeho ku mbuga nkoranyambaga."

Mutako Sonia yanahishuye ko nawe yigeze kunyura mu bihe bikomeye mu minsi ishize ubwo yatukwaga ko ari umukobwa w’umusinzi.

Sonia Mutako yavuze ko Muyango Claudine yamenyereye gutukwa
Muyango Claudine ni umwe mu bantu bavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top