Imyidagaduro

Ibyo kuba Minisitiri, kuri Element Eleeeh n’igihe azagarukira mu Rwanda - Rumaga Junior yavuze

Ibyo kuba Minisitiri, kuri Element Eleeeh n’igihe azagarukira mu Rwanda - Rumaga Junior yavuze

Umusizi ukomeye mu Rwanda, Rumaga Junior yavuze ko mu ndoto ajya agira izo kuba Minisitiri zitaramo, ni nyuma yo kubazwa icyo yahindura aramutse abaye Minisitiri w’Umuco.

Rumaga, ejo yatanze umwanya ku bamukurikira kuri Instagram, ngo bamubaze ibazo na we abasezeranya ko aza gufata umwanya akabasubiza.

Ibibazo byinshi byagiye bigaruka ku busizi Rumaga Junior yihebeye, maze na we mu Kinyarwanda cye kigundwa na benshi akabasubiza.

Umwe mu bakunzi be yaje kumubaza icyo yakwimakaza aramutse abaye Minisitiri w’Umuco, aho yavuze ko atari inzozi ariko atanga inama.

Ati "Si inzozi. Inama, kwita ku bururere mu muryango ari ryo remero ry’umuco. Guteza imbere impano zishingiye ku myaka yose."

Undi yamubajije icyo Producer akaba n’umuhanzi Element Eleeeh ari cyo kuri we n’igihe azagarukira.

Mu kumusubiza yagize ati "Ni umuvandimwe. Bara guhera ubu bitarenze ukwezi azaba yagarutse i Kigali."

Avuze ibi mu gihe Element Eleeeh ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho hari n’amakuru yavugaga ko ashobora kutazagaruka mu Rwanda kuko yatangiye gushaka uko yatangira gukorera muri iki gihugu.

Element Eleeeh ngo ni umuvandimwe we
Ibyo kuba Minisitiri si inzozi ze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top