Mbabazi Chadia uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, yasabye abantu kumwubaha no kubaha umwanzuro yafashe wo kugeza ikirego mu nzego z’ubutabera, nyuma yo gushinja umuhanzi Yugi Umukaraza kumusambanya ku gahato.
Ibi yabigarutseho nyuma y’uko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamunenze ndetse bakamushinja gushaka gufungisha Yugi, ibintu yavuze ko biri kure y’ukuri kw’ibyo ari kunyuramo.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Shaddyboo yavuze ko ikibazo ari guhangana na cyo atari icyo gufata nk’imyidagaduro cyangwa inkuru zisanzwe zo ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati "Ndasaba kunyubaha. Ibi ntabwo ari iby’imyidagaduro kandi ntabwo ari imikino. Ndi kurwana intambara benshi muri mwe mudashobora kubona."
Yakomeje avuga ko icyemezo yafashe cyaturutse ku bubabare bwe bwite, ashimangira ko atari agamije kugirira nabi uwo ari we wese, ahubwo ko yashatse kuvuga ibyo avuga ko byamubayeho kugira ngo ashobore kubona ubutabera.
Shaddyboo yasabye abantu gutegereza ibyavuye mu iperereza, avuga ko naramuka agaragayeho amakosa cyangwa se yaribeshye, yiteguye kubyemera no gusaba imbabazi binyuze mu nzira z’amahoro.
Ibi bibaye nyuma y’uko Yugi Umukaraza atawe muri yombi akurikiranweho ibyo aregwa, nyuma y’ikirego Shaddyboo yatanze muri RIB.
Mu butumwa yari yatangaje mbere, Shaddyboo yavuze ko Yugi yari yagiye kumusura iwe mu rugo mu rwego rwo gushaka uko bakwiyunga nyuma y’ibibazo bari bafitanye. Gusa yavuze ko urwo ruzinduko rwaje kurangira ahuye n’ihohoterwa rikomeye.
Kugeza ubu, inzego z’ubugenzacyaha zikomeje gukora iperereza kuri iki kibazo, mu gihe impande zombi zitegereje imyanzuro izava mu butabera.

Ibitekerezo