Yugi Umukaraza warezwe na Shaddyboo kumusambanya yatawe muri Yombi
Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza warezwe na Shaddyboo kumusambanya ku gahato, yatawe muri Yombi.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Yugi Umukaraza yatawe muri yombi kuri uyu Kabiri tariki ya 23 Kamena 2026.
ISIMBI yagerageje kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rube rwatanga amakuru yisumbuyeho ariko ntibyakunda kuko Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry atitabaga telefoni.
Ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026, Mbabazi Chadia [Shaddyboo] abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho ubutumwa ko Yugi Umukaraza yamuhohoteye bikomeye.
Uyu mubyeyi w’abana babiri, yavuze ko uyu musore yagiye kumusura yitwaje inzoga, bakanywa ariko mu gitondo yisanga bari kumwe mu buriri baryamanye kandi yambaye ubusa.
Shaddyboo mu majwi ye yumvikana avuga ko ibyabaye ntabyo bumvikanye, ahubwo uyu musore yamusindishije yarangiza akamusambanya, yarabimubwiye Yugi ngo ahita atoroka aragenda.
Shaddyboo akaba yarahise ajya gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha narwo rwemeje ko bwakiriye iki kirego kandi ko Shaddyboo yagiye anitwaje impapuro zo kwa muganga aho yari avuye muri Isange One Stop Center.

Ibitekerezo