Team Rwanda yitwaye neza ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’Afurika
Nyuma yo kwegukana imidiari 3 ya Feza ku munsi wa mbere wa shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku mugare irimo kubera mu Misiri, Team Rwanda ihagarariye u Rwanda ku munsi wa 2 w’isiganwa yegukanye imidari 5.
Kuri uyu wa Gatatu hakinwaga umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare irimo kubera mu Misiri, aho abakinnyi bakinaga ku giti cyabo basiganwaga n’ibihe(Individual Time Trial[ITT]).
U Rwanda ruhagarariwe mu byiciro 4, mu bakiri bato(juniors), mu cyiciro cy’abagore, abatarengeje imyaka 23(U23) n’abakuru(Elite), uyu munsi bakaba begukanye umudali muri buri cyiciro aho u Rwanda rwakusanyije imidali 5.
Niyonkuru Samuel na Tuyizere Etienne nibo bahagarariye u Rwanda mu bato(Juniors), bakaba basiganwe ku ntera y’ibiromeyero 28. Tuyizere Etienne akaba yabaye uwa 2 yegukana umudali wa feza.
Mu cyiciro cy’abagore Tuyishimire Jacqueline yabaye uwa kabiri yegukana umudali wa Feza mu gihe Ingabire Diane yabaye uwa 3 yegukana uw’Umuringa, nabo basiganwe ibirometero 28.
Mu bagabo hasiganwe Habimana Jean Eric wabaye uwa kabiri mu batarengeje imyaka 23 akegukana umudali wa Feza na Mugisha Moïse wasiganwe mu bakuru akaba uwa gatatu akegukana umudali w’Umuringa.
Isiganwa rizakomeza ku munsi w’ejo hakorwa intera y’ibirometero 28, bizakinwa na Mixed Riley(bivuze ko buri kipe izaba igizwe n’abakobwa babiri n’abahungu babiri).

Ibitekerezo