Siporo

#TdRda2022: Umufaransa yegukanye agace ka 5, umunyarwanda aba uwa 3

#TdRda2022: Umufaransa yegukanye agace ka 5, umunyarwanda aba uwa 3

Umufaransa Alexandre Geniez ukinra TotalEnergies yegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2022 ni mu gihe umunyarwanda Manizabayo Eric yaje ku mwanya wa 3.

Saa Tatu za mu gitondo ni bwo abakinnyi 79 b’amakipe 18 asigaye mu irushanwa ry’uyu mwaka bahagurutse i Muhanga i Musanze, basiganwe ku ntera y’ibilometero 129,9.

Pierre Rolland na Alexandre Geniez bayoboye isiganwa nyuma yo kurenga ku Murenge muri Rulindo, ni bo batanze abandi kugera i Musanze.

Kuva Muhanga kugera Kigali, Nsengimana Jean Bosco yari ayoboye isiganwa aho yagize n’amahirwe yo kwegukana amanota y’udusozi tubiri.

Abasiganwa bageze ku kilometero cya 63, abakinnyi icyenda basohotse mu gikundi bakurikira Merchan wari wabasize, Eyob, Ewart, Geniez na Marchand. Abo ni Madrazo, Laurance, Main Kent, Mulueberhane, Hayter, Omer Goldstein, Mugisha Moise, Manizabayo Eric na Restrepo Jhonatan.

Abasiganwa bagiye gutangira kuzamuka Buranga. Geniez na Rolland basize Uwiduhaye iminota ibiri n’amasegonda 48. Igikundi cyasizwe iminota itatu n’amasegonda 35.

Alexandre wa Total Energies na Pierre Rolland wa B&B Hotels binjiye mu kilometero cya nyuma ari bonyine ndetse isiganwa ryegukanwa na Alexandre akoresheje amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda 14, yasize Rolland wa 2 amasegonda 3 na Manizabayo Eric wa Benediction Ignite amasegonda 19, ni we wabaye uwa 3.

Madrazo Angel Ruiz wa Burgos ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo aho ayoboye urutonde rusange n’amasaha 13, iminota 57 n’amasegonda 52 anganya na Natnael Tesfazion.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric wa Team Rwanda, aho ari ku mwanya wa munani arushwa umunota umwe n’amasegonda 36.

Alexandre Geniez wegukanye agace k'uyu munsi
Urutonde rw'agace k'uyu munsi
Urutonde rusange
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top