Tanasha wabyaranye na Diamond umujinya wamufashe ava mu kiganiro kitarangiye
Umuhanzikazi w’umunya-Kenya, Tanasha Donna yatunguranye ava mu kiganiro kitarangiye kubera ko yari abajijwe ibyo guteretana n’umuhanzi wo muri Nigeria, Omah Lay.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize nibwo hatangiye kuvugwa inkuru y’uko uyu mukobwa wabyaranye na Diamond Platnumz yaba ari mu Rukundo n’umuhanzi wo muri Nigeria, Omah Lay, gusa impande zombi zirinze kuba zagira icyo zibivugaho.
Mu mashusho yagiye hanze, agaragaza Tanasha Donna ubwo yari abajijwe n’umunyamakurukazi wo muri Kenya, Kalondu Musyimi niba koko ibihuha by’uko akundana na Omah Lay ari ukuri, undi yanze kugisubiza ndetse ahita atungurana ava mu kiganiro arigendera, yasize agize ati “bitari uyu munsi mukundwa!”
Tanasha yakundanye na Diamond baza gutandukana muri 2020 nyuma yo kubyarana umwana, nyuma yaho ntiyakunze kuvugwa mu rukundo cyane kugeza umwaka ushize bivugwa ko akundana na Omah Lay.

Ibitekerezo
Gidiyoni
Ku wa 8-06-2022Turakunda udukuru nutund muduha
iyamuremye daniyeri
Ku wa 3-06-2022mumezemute bavandime
iyamuremye daniyeri
Ku wa 3-06-2022mumezemute bavandime
iyamuremye daniyeri
Ku wa 3-06-2022mumezemute bavandime