Simbabeshye birababaza! Uretse n’uyu mwaka, n’umwaka utaha n’undi ukurikira… -Kaje Elie wanatunze agatoki uburyo Basketball yubatsemo
Kapiteni w’ikipe ya REG BBC akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Kaje Elie avuga ko impamvu nta bakinnyi basohoka ngo bajye gukina hanze y’u Rwanda biterwa ahanini n’uburyo siporo ya Basketball mu Rwanda yubakitse kuko iyo bageze igihe cyo kwigaragaza ngo amahanga ababone bimwa ayo mahirwe.
Kaje Elie ni izina rikomeye kandi rizwi muri Basketball mu Rwanda, yakiniye amakipe atandukanye arimo Patriots BBC na REG BBC umuntu yavuga ko ari na zo ziyoboye Basketball y’u Rwanda muri iyi myaka.
Ku giti cye avuga ko inzozi zari ugukina akagera ku rwego mpuzamahanga ariko bitewe n’uko siporo ya Basketball mu Rwanda yubatse byapfukiranye izi nzozi kimwe na bagenzi be.
Ati “Hashize imyaka myinshi cyane inzozi zanjye ari ukuba nasohoka nkajya gukina hanze, kuri izo nzozi zanjye ndimo kuvuga ni n’inzozi za bagenzi banjye benshi cyane, mu mbogamizi duhura na zo, mumbabarire kubivuga gutya ariko inzitizi duhura na zo harimo n’uko siporo yacu ya Basketball yubatse muri iki gihugu.”
Ahamya ko kugira ngo umukinnyi w’umunyarwanda ajye gukina hanze y’u Rwanda bisaba kwigaragaza mu mikino mpuzamahanga kandi bikaba bisaba impande 2.
Ati “Mbivuze gutya kugira ngo ababishinzwe na bo babyumve, turakora imyitozo cyane kugira ngo tube twajya kugaragara hanze n’abayobozi batubaza impamvu nta mukinnyi w’umunyarwanda usohoka ngo ajye gukina hanze. Hari impande 2, hari uruhande rw’abakinnyi ubwacu bitewe n’uburyo twitegura n’imyitozo dukora, hakabaho n’uruhande rw’abadutegura iyo tugiye gukina imikino mpuzamahanga.”
“Nta ba ’agents’ baratangira kuza gushaka abakinnyi muri Afurika y’Iburasirazuba, uburyo bwonyine umukinnyi wo muri Afurika y’Iburasizuba yigaragaza ni mu mikino mpuzamahanga.”
Avuga ko uburyo mu Rwanda byubakitse bigora abanyarwanda kuko nk’iyo babonye itike yo gukina irushanwa runaka, iyo rigeze ababonye itike hafi ya bose babakuramo.
Ati “Ariko uburyo mu Rwanda byubakitse niba twatsindiye itike yo kujya gukina imikino mpuzamahanga turi 15, iyo iyo mikino igeze usanga harimo 3 gusa, urimo urasubiza inyuma bagenzi bacu batsindiye iyo tike, nyuma uraza kubabaza impamvu batajya gukina hanze kandi wabimye umwanya wo kwigaragaza.”
Yahishuye ko n’abasigayemo badahabwa umwanya wo kwigaragaza kugeza n’aho mu myitozo badakoreshwa ahubwo bakazana abavuye ahandi bizeye kuko baba bavuye ahantu hazwi.
Ati “Natwe 3 twasigayemo iyo bigeze abayobozi b’amakipe n’abandi bose bategura amakipe yo mu Rwanda bongera bagakora irindi kosa bakeka ko ryatanga umusaruro, rishobora gutanga umusaruro wa ko kanya ariko rikatwambura ahazaza hacu twese, bahita bahindura umutoza utatuzi, iyo bazanye umutoza utatuza akaza mu Rwanda, akaza hari n’abandi bakinnyi bake bahamagawe bavuye muri Amerika, aza yumva mu mutwe we mu Rwanda nta muntu uzi basketball, akumva ko umuntu uzi Basket ari uwo muri Amerika.”
“Kugira ngo atumenye ni uko yagira umwanya munini wo kutubona muri shampiyona dukina, uwo mwanya ntabwo aba awufie, iyo atawufite ahita avuga ngo mu kwezi kumwe ko gutegura ikipe ndakoresha abavuye ahantu nizeye, icyo gihe akoresha abavuye muri Amerika, usanga akenshi no mu myitozo iyo turimo kwitegura, twe b’abanyarwanda usanga atadushyira mu kibuga, ntabwo ari bubashe kutubona, ni byo bintu bibaho mu ikipe y’igihugu, ni byo bibaho mu makipe yacu.”
Kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu yitegura imikino y’idirishya rya 3 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi itangira uyu munsi mu Rwanda, avuga ko byamutunguye.
Ati “ni ibintu byantunguye, njye nta nubwo nari nabimenye, nagiye kubona mbona umuntu arampamagaye nari ndyamye, ati ese urarwaye? Nti oya, ndamubaza nti se kubera iki, arambwira ngo wabonye urutonde rw’ikipe y’igihugu, nti oya, ati yasohotse kandi ntabwo uri ho, akimbwira ngo ntabwo ndimo, ndavuga ngo nta kibazo, ikigenzi si amazina, ikigenzi ni uko uyoboye ikipe y’igihugu ayigeze ku rwego bamusabye.”
Yakomeje kandi avuga ko we ku giti cye yumva yari ku rwego rwo guhamagarwa ndetse ko atanateze kuva kuri urwo rwego, gusa na none ngo ni ibintu byamubabaje cyane.
Ati “ibintu ngiye kuvuga nabyitondeye cyane, uretse n’uyu mwaka, n’umwaka utaha n’undi ukurikira, nizeye ko nzaba ndi ku rwego rwo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, igihe cyose bazampa amahirwe yo guhangana n’abandi bose bazaba bahamagaye, urwo rwego si ndi uwo kuruta uyu munsi, sinzaruta ejo, igihe cyose bazampagara bakadushyira mu kibuga twese, nzagaragaza ko nkwiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.”
“Ariko umunsi bazampamagara ntibanshyiremo ntabwo bazaba bampaye umwanya ngo mpangane n’abandi ubwo bazaba bakoresheje inzira za bo, n’uyu munsi ni ko byagenze ntabwo bampamagaye ngo banshyire mu kibuga mpangane n’abandi. Simbabeshye birababaza rimwe na rimwe bikaba byaguca intege wenda, ugacika intege zo kongera gukora cyane ko gukinira ikipe y’igihugu ni ishema gusa nta kundi uba wabigenza, ari nk’ikipe ya we ibigukoze wayivamo ukajya gushaka indi ariko igihugu ni igihugu, iyo kiguhamagaye uritaba.”
Ku giti cye avuga ko intego yihaye mu rugendo rwe yazigezeho kuko yihaye kuba umukinnyi wa mbere ku mwanya we muri Afurika y’Iburasirazuba ibintu avuga ko yabigezeho kuko n’ikimenyi menyi amwe mu makipe akomeye muri Afurika y’Iburasirazuba arimo City Oilers yamwifuje inshuro nyinshi ariko ntibumvikana.

Ibitekerezo
basketball
Ku wa 4-07-2022ikibazo ahanini rega nabikinnyi ubwacu ntituraba aba pro mumutwe byibura ngo tureke kuba abafana bibivuye hanze tube abakinnyi bafite imyumvire itandukanye,
njye mfite nakabazo ka matsiko muzambwire guhera muri 2015
umukinnyi waba waraje mugihugu akaza akatwereka ko ari umukinnyi wigitangaza wo guhembwa amafaranga bahembwa kuburyo benshi dufite byinshi byo kumwigiraho.
ka nsoze mvunga ngo iyi league yo murwanda irakomeye cyane ku rwego mpuzamahanga ko iyo nitekereje performance zabana baba baturutse hanze aho baba bari dominant bagera mu rwanda bikabacanga nikigaragaraza urwego rwo hejuru league yacu igizeho
nakisabira abayobozi ba federation guha agaciro umukino bitandukanye nahahise kuko nabo bari mubagira uruhare mukudindiza abakinnyi
murakoze
basketball
Ku wa 4-07-2022ikibazo ahanini rega nabikinnyi ubwacu ntituraba aba pro mumutwe byibura ngo tureke kuba abafana bibivuye hanze tube abakinnyi bafite imyumvire itandukanye,
njye mfite nakabazo ka matsiko muzambwire guhera muri 2015
umukinnyi waba waraje mugihugu akaza akatwereka ko ari umukinnyi wigitangaza wo guhembwa amafaranga bahembwa kuburyo benshi dufite byinshi byo kumwigiraho.
ka nsoze mvunga ngo iyi league yo murwanda irakomeye cyane ku rwego mpuzamahanga ko iyo nitekereje performance zabana baba baturutse hanze aho baba bari dominant bagera mu rwanda bikabacanga nikigaragaraza urwego rwo hejuru league yacu igizeho
nakisabira abayobozi ba federation guha agaciro umukino bitandukanye nahahise kuko nabo bari mubagira uruhare mukudindiza abakinnyi
murakoze