Seif yahamije ko yihimuye kuri APR FC, abajijwe ku kiganiro yagiranye na Adil, araruca ararumira
Niyonzima Olivier Seif yemeje ko yishimiye gutsinda akanatwara igikombe cy’Amahoro APR FC ikipe ahamya ko batandukanye nabi.
Wari umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, AS Kigali yaraye itsinzemo APR FC 1-0 cya Kalisa Rashid.
Bari bahize gutsinda APR FC kuko nyuma yo kuyitsinda muri shampiyona bari bavuze ko batayisubira, ariko barashimira Imana ko babigezeho bakayitsinda.
Seif yavuze ko gutsinda APR FC, ikipe batatandukanye neza ari ibintu by’agaciro kuri we.
Ati "Ni iby’agaciro kubona ikipe navuyemo, sinavuga ngo nayivuyemo neza, si neza, yego ni ikipe natwayemo ibikombe, icyanshimishije cyane ni uko ahantu hose ngeze ntwara ibikombe."
Nyuma y’umukino yagaragaye avugana na Adil, mu buryo butari bwiza, abajijwe kuri iki kiganiro, Seif yaruciye ararumira.
Ati "Ibyo yambwiraga ntabwo nabisubiramo ariko urumva umuntu watsinzwe ntabwo yabura impamvu. Ibyo yambwiraga ntabwo nabyitayeho kuko narimo kwishimira intsinzi. "
Seif ni umukinnyi watandukanye na APR FC mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2021-22, hari nyuma yo kumutangaza mu bakinnyi yongereye amasezerano ariko ikaza kumwirukanwa shampiyona itaratangira, umuntu akaba yavuga ko yayihimuyeho ayitwara igikombe kuko amakuru avuga ko atishimiye uburyo yatandukanye n’iyi kipe.

Ibitekerezo
Habinshuti wellars
Ku wa 29-06-2022Navuge ayo namacoyinda nindese wakihanganira imyitarireye idahwitse?