Myugariro w’umunyarwanda ukinira ukinira ikipe ya Colorado Rapids yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rwatubyaye Abdul yahishuye ko ikintu ahora yicuza mu buzima bwe ari ukwizera abantu nyuma bakamuhemukira.
Uyu musore ibi yabitangaje ubwo yafataga umwanya akaganira n’abamukurikira ku rubuga rwa Snap Chat aho yabwiye abantu kumubaza ikibazo bifuza na we akaza kubisubiza neza atabeshye.
Bimwe mu bibazo byagiye bigaruka ku buzima bwe bwite aho yabajijwe ibintu atazibagirwa igihe yigaga mu mashuri abanza, uyu musore yavuze ko ari byinshi ku buryo hari na bimwe atavuga, gusa yavuze ko atakwibagirwa ukuntu barwanaga, gutesha abarimu umutwe n’ibindi.
Abajijwe ikintu yicuza mu buzima bwe, yavuze ko ari ukwizera abantu agakabya cyane, ngo yizeye abantu ariko bo baramuhemukiye.
Yagize ati“ikintu nicuza nakoze mu buzima bwanjye ni ukwizera, kwizera abantu nkakabya ntakabaye mbikora ariko urabizi ni ubuzima, nkabizera ariko bwa nyuma bakampemukira.”
Yakomeje avuga ko yigiyemo ko ibintu byose ahuye na byo mu buzima bwe aba agomba gushaka ku buryo yabyikemurira ku giti cye.
Ikindi kibazo cyabajijwe uyu musore, yabajijwe niba yaba ari mu rukundo cyangwa se nta muntu bari kumwe, yasubije ko ubu ari mu isi ya wenyine nta muntu arimo ateretana na we.
Yahishuye ko mu buzima busanzwe ameze neza nta kintu na kimwe yinubira ahubwo ashimira Imana ku byo ameze kugeraho.

Ibitekerezo