Rwatubyaye Abdul ni we wabonye amanota 3 mu makipe 3 akinamo Abanyarwanda yakinnye mu mpera z’icyumweru gishize
Mu mpera z’icyumweru gishize amakipe menshi akinamo abanyarwanda hanze yarwo nta mikino yari afite, muri make yakinnye FC Shkupi ya Rwatubyaye Abdul niyo yabashije kwegukana amanota 3 gusa.
Ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe, Urartu FC ya Nirisarike Salomon muri Armenia yari yakiriye Noah FC mu mukino ubanza wa 1/4 cy’igikom be cy’igihugu, uyu mukino baje kuwutakaza aho batsinzwe 2-0.
Nirisarike Salomon akaba ari bugere mu Rwanda uyu munsi yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu.
Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Werurwe, AE Karaiskakis ya Rubanguka Steve mu Bugereki batsinzwe na Chania 1-0 mu mukino wa shampiyona, iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 7.
Rubanguka Steve akaba ategerejwe mu ikipe y’igihugu ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 14 Werurwe, FC Shkupi yari yakiriye Vardar mu mukino wa shampiyona maze bayitsinda ibitego 2-0, ni umukino Rwatubyaye Abdul yakinnye.
Kugeze ubu FC Shkupi ni iya kabiri n’amanota 43, Shkëndija ya mbere ifite 50. Rwatubyaye Abdul ntaramenya igihe azazira mu Mavubi.

Ibitekerezo