Siporo

Rwabugiri Umar yashimiye cyane abafana ba APR FC

Rwabugiri Umar yashimiye cyane abafana ba APR FC

Umunyezamu w’ikipe ya APR FC, Rwabugiri Umar yashimiye ababafana b’iyi kipe kuko batumye yitekerezaho akagira bimwe ahindura mu mikinire ye byatumaga ikipe ijya ahabi igatakaza bitari ngombwa.

Mu minsi ishize abafana ba APR FC ntabwo bavugaga rumwe n’umunyezamu wa bo, Rwabugiri Umar bitewe n’amakosa amwe n’amwe yagendaga akora bigatuma ikipe ye itabona intsinzi nk’uko byakagenze.

Uyu munyezamu ibintu byaje kuba bibi kurushaho ku mukino wa Etincelles ubwo yakoraga ikosa mu minota ya nyuma rikavamo igitego cyatumye banganya umukino kandi bari batsinze.

Nyuma y’aho ni bwo abafana batangiye kujya banaririmba muri stade basaba umutoza kutazongera kumukinisha kuko abatsindisha.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Rwabugiri Umar yavuze ko ibyo abafana bavugaga bari mu kuri kuko ntabwo bishimira gutsindwa, gusa ngo byamuhaye umwanya wo kwitekerezaho ndetse agira na bimwe ahindura.

Yagize ati“ndashimira abafana ba APR FC cyane, abafana kenshi bafasha umukinnyi, nk’iyo umuntu atitwaye neza ubona ko ari bibi binyuze mu bafana, narabibonye kandi ndabumva bari mu kuri byampaye umwanya wo kwitekerezaho mbona ko hari ibyo ngomba guhindura kandi birimo biraza.”

Yakomeje avuga ko arimo gufashwa cyane n’umutoza we w’abanyezamu Mugabo ndetse n’undi mushya bamuzaniye, akaba abona hari ikirimo guhinduka.

Yagize ati“nagerageje gukosora, ngenda nganira n’umutoza mushya uhari n’umutoza wanjye usanzwe bagenda bamfasha bakangira inama kandi birimo biraza.”

Rwabugiri Umar avuga ko agomba gukomeza kuzamura urwego rwe agafasha APR FC gutwara igikombe cya shampiyona ndetse abe yanahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Yashimiye abafana ba APR FC bamufashije kwitekerezaho
Yemeza ko intego ari ugukora cyane akirinda amakosa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Isaie
    Ku wa 10-02-2020

    Turabakunda cyane nkabafana ba apr fc guturuka online fun club muri 1mukanikurikira

IZASOMWE CYANE

To Top