Umunyezamu w’ikipe ya APR FC, Rwabugiri Umar yashimiye abafana b’iyi kipe uburyo babaye hafi umwaka ushize w’imikino ndetse abasezeranya ko umwaka utaha bazabaha ibyishimo birenze ibyo batanze kuko ubu bamaze kumenyerana.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko abizi neza ko hari amakosa yakoze mu mwaka ushize w’imikino bikababaza abafana, ariko ubu ngo afite ingamba z’uko ibyabaye bitazasubira.
Yagize ati“ntabwo byatangiye neza, ariko uko nari meze mu mikino ya nyuma hari uko nabyiyumvagamo ko birimo kuza neza, ubu ni ukwitegura birushijeho noneho tukajya gutangira undi mwaka narazamuye urwego ku rwego rwiza rushimishije.”
Uyu musore akaba yashimiye abafana b’iyi kipe abizeza ko umwaka utaha bizaba ari byiza kuruta umwaka ushize.
Yagize ati“icya mbere ni uko nabashimira kuba baratwaye igikombe, nkanabashimira kuba hafi yacu nkanabasezeranya ko umwaka utaha tuzabagaragariza ibyiza birenzeho kuko ubu tumaze kumenyera, ubu umwe azi uburyo yafasha mugenzi we, mbese ubu ikipe yari nshya ubu imaze kuba ikipe imwe.”
Rwabugiri Umar ari mu mubare munini w’abakinnyi ikipe ya APR FC yasinyishije umwaka ushize wa 2019, hari nyuma y’uko ifashe umwanzuro wo gutandukana n’abagera kuri 16.

Ibitekerezo
Karemera Theogene
Ku wa 3-06-2020Rwabugili harya yarafite Amasezerano angana gute?