Imyidagaduro

Rumaga yashenguwe n’urupfu rwa Langwida wamamaye mu Ikinamico Urunana

Rumaga yashenguwe n’urupfu rwa Langwida wamamaye mu Ikinamico Urunana

Nyirabagande Drocelle Fridaus ’Langwida’ wamenyekanye cyane mu ikinamico Urunana yo kuri Radiyo Rwanda yakinagamo, yitabye Imana azize uburwayi.

Urupfu rw’uyu mubyeyi w’imyaka 64, rwamenekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Kamena 2026. Yemejwe na Urunana Development Communication bakoranaga ndetse n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Itetero mu Murenge wa Nyamirambo aho yari atuye.

Mu bantu bashenguwe n’urupfu rwe, harimo n’umusizi Rumaga wamufataga nk’umubyeyi we.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati "Aratabaye uwo kwisungwa, arisanzuye uwo kwicumba. Inshuti y’umuneza irasinziriye. R.I.P Langeida (My Mother figure), hakomere inshuti n’umuryango."

"Bamwe bari bamuzi nka Mawe, gusa ni nabyo yari nka Mama, twahujwe n’Imana cyane n’Impano kuva ubwo ni umuryango, Mawe Nyirabagande Dorocelle, umubyeyi benshi twakuze dukunda mu Ikinamico Urunana nka Langwida aratabaye. Mbuze umubyeyi mu bundi buryo."

Mu 2000 nibwo uyu mugore yinjiye mu bakinnyi b’Ikinamico Urunana. Asize abana bane.

Rumaga yafataga Langwida nk'umubyeyi we, yitabye Imana azize uburwayi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bright
    Ku wa 9-06-2026

    Langwida naruhukire mumahoro knd imana imwakire mubayo
    Tunakomeza kwihanganisha knd itorero urunana

  • Uwiduhaye divine
    Ku wa 7-06-2026

    Twamukundaga cyane gusa iman imwacyire mubayo

IZASOMWE CYANE

To Top