Siporo

Rayon Sports yibeshye ku isoko, abeza bafashe ibitanda kwa muganga

Rayon Sports yibeshye ku isoko, abeza bafashe ibitanda kwa muganga

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yemeje ko iyi kipe itaguze uko byari bikwiye nubwo yinjijemo abakinnyi benshi, ni mu gihe abakayifashije babaswe n’imvune.

Ni nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports 2-1 mu mukino w’umunsi wa shampiyona ya 2022-23.

Haringingo Francis ntiyeruye ngo ashimangire ko yitwaye nabi ku isoko ariko ahamya ko bitewe n’abakinnyi yaguze atitwaye nabi cyane.

Ati "Urebye abakinnyi twaguze, urebye n’ibigwi abakinnyi twazanye bafite, navuga ko tutibeshye cyane rero navuga ni ukureba abakinnyi bameze gute, ba rutahizamu bameze gute, uyu munsi ntitwabashije kubyaza umusaruro amahirwe twabonye, rero ntiwavuga ko tudatsinda kandi twari tumaze imikino 6 dutsinda."

Rayon Sports yinjijemo abakinnyi 18 bose yaguze ari bo;

Rwatubyaye Abdul (Rwanda)
Ngendahimana Eric (Rwanda)
Ishimwe Jackson Patrick (Rwanda)
Kanamugire Roger (Rwanda)
Mucyo Didier Junior (Rwanda)
Ganijuru Elie Ishimwe (Rwanda)
Ndekwé Bavakure Félix (Rwanda)
Nkurunziza Félicien (Rwanda)
Tuyisenge Arsene (Rwanda)
Mbirizi Eric (Burundi)
Iraguha Hadji (Rwanda)
Twagirayezu Amani (Rwanda)
Paul were (Kenya)
Iradukunda Pascal (Rwanda)
Raphael Osaluwe (Nigeria)
Traore Boubacar (Mali)
Ramadhan Kabwili (Tanzania)
Moussa Camara (Mali)

Gusa aba bakinnyi benshi bakaba bashidikanya ku bushobozi bwa bo cyane cyane abanyamahanga aho uretse Mbirizi ufite ikibazo cy’imvune abandi bose abakunzi b’iyi kipe bahamya ko batari ku rwego rwa yo.

Bamwe mu bakinnyi b’amazina baguzwe byitezwe ko bazafasha iyi kipe ariko basa nk’abafashe ibitanda kwa muganga.

Bayobowe na kapiteni w’iyi kipe Rwatubyaye Abdul na Raphael Osalue bose babaswe n’imvune, biyongera kuri Moussa Camara na we waje adaheruka mu kibuga akaba yaraye akiniye iyi kipe umukino wa kabiri.

Aba bakaba biyongera ku bakinnyi bahasanzwe nka Onana Léandre uhorana ibibazo by’imvune kuva umwaka ushize w’imikino na Blaise Nishimwe na we abakunzi ba Rayon Sports bakumbuye mu kibuga kubera imvune.

Umunya-Kenya Paul Were uyu munsi biba byanze ejo bigakunda ni mu gihe nka rutahizamu w’umunya-Mali, Boubacar Traoré n’umunyezamu ukomoka muri Tanzania, Ramadhan Kabwili bo benshi bahamya ko ayo baguzwe yapfuye ubusa.

Yaguze kandi umubare munini w’abakinnyi b’abanyarwanda gusa na bo ababona umwanya ni bake nka Ganijuru Elie, Mucyo Junior Didier, Ngendahimana Eric (na we yamaze igihe kinini afite imvune), Ndekwe Felix gusa na bo si abakinnyi baheka Rayon Sports bayihe igikombe.

Rwatubyaye Abdul yazanye imvune akinnye imikino 2 ahita yongera aravunika
Osalue kuva yayigeramo ahorana imvune zidashira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top