Siporo

Rayon Sports yerekanye abatoza bashya, bagira icyo basaba abafana (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwerekana abatoza bashya bakomoka muri Portugal bagiye gufasha iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona 2021-22.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Rayon Sports yerekanye umutoza mukuru Jorge Manuel da Silva Paixão ndetse n’umwungiriza we Pedro Muguel ufite n’ubunararibonye mu kongerera ingufu abakinnyi.

Jorge Paixão akaba yavuze ko intego imuzanye muri Rayon Sports ari ukwegukana igikombe, asaba abafana kumushyigikira.

Ati "Turi hano gutwara igikombe, tuje kwegukana, igikombe.Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tugere ku ntego zacu, dukeneye imbaraga z’abafana, tuzakora ibishoboka kugira ngo mwishime ariko muzadufashe, imbaraga zanyu zirakenewe."

Uyu mutoza wasinye amasezerano y’amezi 6, perezida w’iyi kipe Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bamusabye kwegukana ibikombe bikinirwa mu gihugu (shampiyona n’icy’Amahoro) ndetse no kuzamurwa urwego rw’abakinnyi ikipe igasubira guhangana ku ruhando Nyafurika.

Jorge Paixão asinya kuba umutoza mukuru wa Rayon Sports
Berekana amasezerano nyuma yo kuyasinya
Pedro Miguel umutoza wungirije wa Rayon Sports
Perezida wa Rayon Sports hagati y'abatoza ba Rayon Sports
Jorge Paixão yizeje abakunzi b'iyi kipe intsinzi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ntukirutimana Dany
    Ku wa 3-02-2022

    Uzatugeze kubikombe

  • Bonaventure Nzaramba
    Ku wa 2-02-2022

    Umutoza wungirije wa rayon sport akwiriye Juba umwe mubakinnyi bataha izamu.

  • Sibomana Peter
    Ku wa 2-02-2022

    Uwo mutoza mukuru nadatwara igikombe cya champion azasubire iwabo muri Portugal Kandi na president wa equipe ya rayon sports Jean Fidel nawe azahite yegura kuko kuyobora bizaba bimunaniye .

IZASOMWE CYANE

To Top